RFL
Kigali

Umunya-Nigeria Burna Boy yashyizwe mu mushinga wa Youtube Music wo kwamamaza uruvangitirane rw’umuziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/11/2018 14:45
0


Umunyamuziki Damini Ogulu wamenyekanye nka Burna Boy ufite inkomoko muri Nigeria akaba n’umuhungu wa Benson Idonije, yashyizwe muri ‘Artist on the rise’, umushinga wa Youtube music ugamije kwamamaza uruvangitirane rw'umuziki.



Burna Boy w’imyaka 27 y’amavuko ni umuririmbyi wibanda ku njyana ya ‘Afrofusion’. Ni umwanditsi w’indirimbo ukomeye wanegukanye amashimwe akomeye nka MTV Africa Music Award. Afatwa nk’umuhanzi mpuzamigabane uyoboye ikiraganogishya mu isi y'ababanzi baririmba injyana nyafurika (Afrobeat) ndetse akomeje kwemeza ubuhanga afite atari muri Nigeria avukamo gusa ahubwo no ku rwego rw' Afrika n'ahandi ku isi.

Uyu musore washyizwe mu mushinga wa Youtube music, mu minsi ishize yacuruje amatike arashira habura igihe gito ngo igitaramo agiye gukorera muri 02 Arena mu Bwongereza kibe. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Burna Boy yavuze ko yishimiye gutoranywa na Youtube music. Yagize ati "Nshimishijwe cyane no kuba natoranyijwe nka ‘Artist on the rise’ ya YouTube music. Kuva muri Africa kugera ku isi hose".

Burna Boys

Indirimbo ya Burna Boy yerekanwe ku nyakiramashusho za rutura

Kugeza ubu Youtube music iri gukora kampanye y'amezi atatu itumbereye Burna Boy nk'umuhanzi mpuzamigabane. Kuwa 22 Ukwakira 2018  amashusho y'indirimbo ‘Ye’ iri no kuri album ye iri hanze yakinwe ku nyakiramashusho za rutura ahitwa ‘Times square’ nk'izatewemo inkunga na YouTube music. Ibi ni nako bizagenda no ku ndirimbo ze eshatu ziteganyijwe kuzajya zicaho.

Burna Boy ni uw’ibihe byose cyane ko akomeje gutwara ibihembo bitandukanye dore ko afite n’ibitaramo byaguzwe amatike yose mbere y'umunsi nyirizina, ibi byerekana iterambere ry'umunyamuziki. ‘Artist on the rise’ ni igikorwa cya Youtube music yatangije nk'uburyo yifuza kumenyekanishamo uruvangitirane rw'umuziki no guhuza abahanzi n’abafana babo mu mpande zitandukanye z'isi mu duce Youtube ikoreramo ku isi yose.

boy

Burna Boy, Umunyamuziki uri mu mushinga wa Youtube music






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND