RFL
Kigali

Umunya-Ecosse, Iain Stewart yishimiye gukorana indirimbo na Mani Martin, ufanwa bikomeye n’umugore we

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/09/2016 12:08
2


Nyuma yo kuza mu Rwanda mu kwezi gushize akahava akoranye indirimbo n’umuhanzi Mani Martin, umunya-Ecosse Iain Stewart yamaze gushyira hanze iyi ndirimbo bise ‘Love again’. Nk’uko abitangaza akaba yishimiye bikomeye umusaruro wavuye mu bufatanye bwe n’umuhanzi yemeza ko afite impano ihebuje.



Iyi ndirimbo Iain Stewart yakoranye na Mani Martin, ni indirimbo y’urukundo, aho umukobwa uba ufite umutima wakomerekejwe n’urukundo, ahura n’umusore wifuza kumukunda bya nyabyo ariko umukobwa akammubera ibamba, gusa umuhungu agakomeza kumuhendahenda amusaba kumwizera ko atazamubera nk’uwo wundi.

 

Iain Stewart

Iain Stewart 

Mu kiganiro twagiranye na Iain Stewart, yavuze ko yakurikiranye umuziki wa Mani Martin kuva cyera ubwo yaririmbaga indirimbo z’agakiza, ndetse na nyuma yaho ubwo yahitagamo inzira yo kwagura ubuhanzi bwe, aho ahamya ko yamubonyemo impano itagererwanywa, by’akarusho umugore we akaba asanzwe akunda mu buryo bukomeye ijwi rya Mani Martin.

Impamvu nakoranye na Mani Martin irumvikana neza. Hashize igihe kinini ndi umufana we, numvise indirimbo ze z’ihimbaza Imana, ndetse nkurikira inganzo ye mu muziki wa gakondo n’injyana nyafurika. Uyu musore ni umunyempano ukomeye, akaba umuririmbyi mwiza, by’akarusho niwe muhanzi wa mbere umugore wanjye akunda, yanyingingiye kuba nakorana nawe. Ntekereza ko anakunda ijwi rye kurusha iryanjye(aseka!), Iain Stewart

Kanda hano wumve 'Love again' ya Iain Stewart na Mani Martin 


Yakomeje agira ati “ Navuga ko nanditse iyi ndirimbo numva ko hari umuhanzi ukomeye tuzakorana, numvise indirimbo Same room ya Mani Martin, mpita numva ko iyi ndirimbo nshya yanjye ‘Love again’ nta wundi twayikorana atari we. Ntabwo nibeshye, yayiririmbyemo neza cyane.”

Iain Stewart yahuriye n'u Rwanda n'abanyarwanda?

Iain Stewart ni umugabo ukomoka muri Ecosse, iki kikaba kimwe mu bihugu bigize ubwami bw’u Bwongereza(U.K). Uyu mugabo asanzwe ari umuhanzi ariko kandi yitangira kenshi cyane ibikorwa by’urukundo no gufasha ababaye, ari nabyo byaje kumuhuza na Jean Paul Samputu wabaye imbarutso y’urukundo rudasanzwe Iain akunda u Rwanda.

Iain Stewart

Uyu mugabo yemeza ko Jean Paul Samputu yamwubatse bundi bushya binyuze mu buhamya asangiye na benshi mu banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, byaje gutuma uyu mugabo asura u Rwanda ndetse ahimba indirimbo ya mbere ifitanye isano n’ibyo yumvaga mu Rwanda rushya nyuma ya Jenoside yise ‘Window of peace’, igaruka ahanini ku buhamya bw’abanyarwanda barokotse Jenoside.
Iain Stewart avuga ko yarijijwe bikomeye n’ubuhamya bwa Jean Paul Samputu wabuze umuryango we hafi ya wose ariko akaza gushyira imbere kwimakaza umutima wo kubabarira ku bw’inyungu rusange z’abana b’u Rwanda b’ejo hazaza.

Nyuma y’iyi ndirimbo , uyu mugabo afatanije na Jean Paul Samputu bahise banoza umugambi wo gutegura album y’indirimbo 20 zo kwibuka mu mwaka wa 2014 mu gihe hibukwaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iain Stewart
Iain Stewart yagiranye igihango gikomeye n'u Rwanda, aza gushakana n'umunyarwandakazi Umutesi Marie Jeanne
Iain Stewart avuga ko iterambere ryihuse, icyizere cy’abanyarwanda, umuco n’urugwiro yabasanganye byatumye akunda bihebuje u Rwanda n’abaturage barwo ari nayo mpamvu yahisemo ko ibihangano bye bigomba kuzajya byumvikanamo umwihariko w’injyana nyafurika by’umwihariko ibifitanye isano n’u Rwanda, aho yanahuje na producer Pastor P ariwe umufasha mu mishinga y’izi ndirimbo mu buryo bw’amajwi.

Nyuma y’indirimbo zitandukanye yari yabanje gukora, ariko zibandaga mu kwibuka no kubaka icyizere ku barokotse Jenoside, uyu muhanzi yaje no gutangira gukora indirimbo zisanzwe, aho twavuga nk'indirimbo ya mbere yakoze ibyinitse mu njyana nyafurika, iri no mu rurimi rw’igiswahili yise ‘Nicheze nawe’ yakorewe na Pastor P hamwe n'iyi nshya yise Love again yakoranye na Mani Martin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Appreciateur7 years ago
    Wow,all songs are very nice,a special window of peace.gd job
  • Megani Fantoni7 years ago
    Wowwww, This is so Beautiful. Hello Inyarwanda.com , Hope that you're feeling well!! I am a closely friend by Patrick, Initiator of TOFE Rwanda. I live in New York. He explained to me more about this article and Iain Stewart. So Thank You for the great Job Guys hahha





Inyarwanda BACKGROUND