Nyuma yo kuza mu Rwanda mu kwezi gushize akahava akoranye indirimbo n’umuhanzi Mani Martin, umunya-Ecosse Iain Stewart yamaze gushyira hanze iyi ndirimbo bise ‘Love again’. Nk’uko abitangaza akaba yishimiye bikomeye umusaruro wavuye mu bufatanye bwe n’umuhanzi yemeza ko afite impano ihebuje.
Iyi ndirimbo Iain Stewart yakoranye na Mani Martin, ni indirimbo y’urukundo, aho umukobwa uba ufite umutima wakomerekejwe n’urukundo, ahura n’umusore wifuza kumukunda bya nyabyo ariko umukobwa akammubera ibamba, gusa umuhungu agakomeza kumuhendahenda amusaba kumwizera ko atazamubera nk’uwo wundi.
Iain Stewart
Mu kiganiro twagiranye na Iain Stewart, yavuze ko yakurikiranye umuziki wa Mani Martin kuva cyera ubwo yaririmbaga indirimbo z’agakiza, ndetse na nyuma yaho ubwo yahitagamo inzira yo kwagura ubuhanzi bwe, aho ahamya ko yamubonyemo impano itagererwanywa, by’akarusho umugore we akaba asanzwe akunda mu buryo bukomeye ijwi rya Mani Martin.
Impamvu nakoranye na Mani Martin irumvikana neza. Hashize igihe kinini ndi umufana we, numvise indirimbo ze z’ihimbaza Imana, ndetse nkurikira inganzo ye mu muziki wa gakondo n’injyana nyafurika. Uyu musore ni umunyempano ukomeye, akaba umuririmbyi mwiza, by’akarusho niwe muhanzi wa mbere umugore wanjye akunda, yanyingingiye kuba nakorana nawe. Ntekereza ko anakunda ijwi rye kurusha iryanjye(aseka!), Iain Stewart
Kanda hano wumve 'Love again' ya Iain Stewart na Mani Martin
Yakomeje agira ati “ Navuga ko nanditse iyi ndirimbo numva ko hari umuhanzi ukomeye tuzakorana, numvise indirimbo Same room ya Mani Martin, mpita numva ko iyi ndirimbo nshya yanjye ‘Love again’ nta wundi twayikorana atari we. Ntabwo nibeshye, yayiririmbyemo neza cyane.”
Iain Stewart ni umugabo ukomoka muri Ecosse, iki kikaba kimwe mu bihugu bigize ubwami bw’u Bwongereza(U.K). Uyu mugabo asanzwe ari umuhanzi ariko kandi yitangira kenshi cyane ibikorwa by’urukundo no gufasha ababaye, ari nabyo byaje kumuhuza na Jean Paul Samputu wabaye imbarutso y’urukundo rudasanzwe Iain akunda u Rwanda.
Nyuma y’indirimbo zitandukanye yari yabanje gukora, ariko zibandaga mu kwibuka no kubaka icyizere ku barokotse Jenoside, uyu muhanzi yaje no gutangira gukora indirimbo zisanzwe, aho twavuga nk'indirimbo ya mbere yakoze ibyinitse mu njyana nyafurika, iri no mu rurimi rw’igiswahili yise ‘Nicheze nawe’ yakorewe na Pastor P hamwe n'iyi nshya yise Love again yakoranye na Mani Martin.
TANGA IGITECYEREZO