RFL
Kigali

Umunya Ecosse Iain Stewart yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Love again’ yakoranye na Mani Martin

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/01/2017 16:29
0


Kuri uyu wa kane tariki 12 Mutarama 2017 ni bwo Iain Stewart yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Love again’ yakoranye n’umuhanzi nyarwanda Mani Martin nyuma y’iminsi itari micye yari ishize amajwi yayo agiye hanze.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com Iain Stewart umaze gukorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda banyuranye barimo Jean Paul Samputu na Ashimwe Dorcas uririmba indirimbo zihimbaza Imana, yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya ‘Love again’ ari we wayiyandikiye nyuma akayiririmbana na Mani Martin.

Ku bijyanye n’ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo y'urukundo yakoranye na Mani Martin, Iain Stewart yavuze ko bifuje gutambutsa ubutumwa buhumuriza abantu bafite ibikomere ku mitima batewe n'abo bahoze bakundana nyuma bakishakira abandi bakunzi. Muri iyi ndirimbo bakaba bababwira ko igihe kizagera bakabona ababakunda by’ukuri bakongera kuryoherwa n'urukundo.

Abajijwe undi muhanzi nyarwanda yaba ateganya gukorana na we indirimbo nyuma ya Mani Martin, Iain Stewart yavuze ko kugeza ubu atamenya umuhanzi azakurikizaho gusa ngo muri iyi minsi ari mu rukundo n’amashusho y’indirimbo ya Meddy ‘Ntawamusimbura’ ati “Sindamumenya gusa nakunze cyane amashusho y’indirimbo nshya ya Meddy”.

REBA HANO 'LOVE AGAIN' YA IAIN STEWART FT MANI MARTIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND