RFL
Kigali

Umunezero wa MC Tino wamuritse alubumu ‘Umurima’ mu minsi ibiri-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/12/2018 6:28
0


Kasirye Martin wiyise MC Tino yatangaje ko afite umunezero uvanze n’ishimwe rikomeye afite ku Mana nyuma yo kumurika alubumu ‘Umurima’ yatangiye ari inzozi za babiri. Ni mu gitaramo cyagaragaje ubumwe Mc Tino afitanye n’abandi bahanzi Nyarwanda cyabaye mu gihe cy’iminsi.



Ibi MC Tino yabitangaje nyuma yo kuvuza umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo saa cyenda n’iminota 40’ akaramizwa amazi mu rwambaririo. Mu kiganiro na INYARWANDA, yavuze ko kumurika alubumu ‘Umurima’ yitiriye indirimbo ye, bitari ibintu byoroshye kuko byose byatangiye ari inzozi yari asangiye n’inshuti magara, Papito.

Igitaramo MC Tino yamurikiyemo alubumu cyabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 08 Ukuboza, 2019 gisozwa mu rucyerera rw’iki Cyumweru tariki 09 Ukuboza 2018 ahagana saa kumi z’urucyerera (4h :00’). Cyaranzwe n’ubwitabire bwiyongeraga uko amasaha yicumaga, cyarimo urubyiruko rwayobotswe na manyina, itabi n’ibindi byasemburaga kubyina batitangira.    

 

Mc Tino yagaragaje akanyamuneza yushije ikivi cyo kumurika alubumu 'Umurima'.

Mc Tino avuga ko kumara iki gihe cyose byerekana imbaraga n’ibyuya yabize agira ngo imfura ye (alubumu) izakirwe neza n’abakunzi be. Mu ijwi rimeze nk’irisaraye yavuze ko mu gitondo cyo ku wa Gatandatu yazindukiye aho yamurikiye alubumu kugeza ku mugoroba, ashyira mu mpamvu zatumye ananirwa bikomeye nyuma yo kuva ku rubyiniro.

Yagize ati «….Wabibonye nishimye, nakoze indirimbo zanjye zose mu buryo bwa live….Wari uhari […..] wakumva wishimye cyane. Iyi show twayiyangiye ari ibintu by’ibikino, urabizi ‘status’ kandi byabaye….Ndashimira buri wese wagize uruhare kugira ngo bigende neza,”

Yavuze ko kumurika alubumu bitandukanye no gukora igitaramo kuko atari ukubyuka ngo ugiye kuririmbira mu gace runaka ahubwo ko bisa kwitegura no kunoza buri kimwe cyose gisabwa. Ashingiye ku isomo yakuye mu kumurika alubumu ‘Umurima’, Mc Tino yabwiye n’abandi bahanzi Nyarwanda gutinyuka kuko ‘ntakidashoboka’. Ati “Icyo nabwira abahanzi byose birashoboka, batinyuke. Hari abahanzi hano hanze bafite imizigo baturusha kure ariko bagira intinyi ngira ngo,. Nanjye natangiye turi abantu batatu, njyewe, Papito na Pac,” 

Mc Tino yavuze kandi yanyuzwe n’urukundo yeretswe na bagenzi b’abahanzi yatumiye. Avuga ko n’abahanzi bashyizwe ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo batabashije kuboneka bamuhaye ibisobanuro hakiri kare by’uko bataboneka. Ati “Ndabakunda bose. Hari n’abo ntatumiye baje nka Safi, Anita Pendo n’abandi….Njyewe birandenze.

“Urban Boys bansobanuriye bari i Musanze. TBB mama wabo ararwaye ari Faisal. Rafiki yari afite igitaramo ‘Coga Night,” Avuga ko ibisobanuro yahawe n’aba bahanzi byamunyuze kuko nawe hari igihe ajya atumirwa ahantu nabashe kuboneka agatanga impamvu,”  

Muri iki gitaramo MC Tino yaririmbye mu buryo bw’umwimerere afashwe byihariye na Sympony Band, hiyongeraho kandi umuhanzi Uncle Austin nawe waririmbye mu buryo bwa Live. Muri iki gitaramo yahaye urugari amaraso mashya mu muziki Nyarwanda barimo: Babou Tight King, Mr Hu, Cyomoro, True Boy n’abandi. Ni igitaramo kandi cyaririmbyemo ab’amazina amaze kumenyakana nka :Bull Dogg wishimiwe mu buryo bukomeye, Kid Gaju watanze amataratara ye, Gabiro Guitar, Dj Pius n’abandi.

Alubumu ‘Umurima’ Mc Tino yayikubiyeho indirimbo cumi n’ebyiri (12), yayimuritse icyenda muri zo ziri hanze. Ni mu gihe eshatu (3) nshya yazimuritse uyu munsi. Alubumu, ni urugendo rushya rw’umuziki wa Mc Tino nyuma y’uko yiyomoeye ku itsinda rya TBB yamenyekaniyemo.

MU MAFOTO UKO IGITARAMO CYAGENZE:

Tino yagiye apfumbatishwa amafaranga na benshi banyuzwe n'umuziki we.

Yashyigikiwe na benshi.

Uncle Austin yaririmbye mu buryo bwa 'Live'.

Kid Gaju yasanganiwe n'inkumi ku rubyiniro.

Dj Pius yavuze ko ari iby'igiciro gushyigikira mugenzi wabo Mc Tino.

Gabiro Guitar nawe yafashishije Mc Tino amurika alubumu 'Umurima'.

Bull Dogg yahundagajwe amadorali ari ku rubyiniro.

Umuraperi Mukadafu.

Abahanzi bakizamuka bigaragaje.

Umuraperi Cassandra.

Umuraperi Siti Karigombe yaririmbye mu buryo bwa 'Live'.

Andi mafoto menshi kanda hano:

AMAFOTO: Kiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND