RFL
Kigali

Sandra wamamaye muri filime nyarwanda yatangaje impamvu ashyigikiye Shanitah muri Miss Rwanda 2018

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/02/2018 8:48
0


Umumararungu Sandra ni izina benshi mu bakurikirana filime zo mu Rwanda bazi neza. Yakinnye filime zinyuranye zirimo Kaliza, Ruzagayura, Amarira y’urukundo n’izindi zinyuranye. Kuri ubu Sandra ashyigikiye bikomeye Shanitah nimero rimwe mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018.



Umunyana Shanitah ni umwe mu bakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2018, akaba umwe mu bahagarariye intara y’Amajyepfo muri iri rushanwa. Amakuru agezweho kuri uyu mukobwa Umunyana Shanitah ni uko yasengewe na Bishop Rugagi Innocent akamwaturaho gutwara ikamba rya Miss Rwanda 2018.

Uyu mukobwa ariko nanone ashyigikiwe bikomeye na Umumararungu Sandra wamamaye muri filime nkuko twabivuze hejuru. Ibi byatumye Inyarwanda ibaza Sandra impamvu nyakuri yo gushyigikira Umunyana Shanitah maze atangariza umunyamakuru ko ari uko uyu mwana amubereye nyirasenge. Sandra yagize ati” Urumva uriya ni umwisengeneza wanjye rero ni we nshyigikiye ni nayo mpamvu mushyigikiye bikomeye.”

Shanitah aherutse gusengerwa na Rugagi amwizeza kwegukana ikamba

Mu minsi ishize Inyarwanda.com twabajije Umunyana Shanitah niba afite icyizere cyo kuzatwara ikamba rya Miss Rwanda 2018, aduhamiriza ko yizeye ijana ku ijana kuzegukana ikamba. Yagize ati: “Mfite icyizere ijana ku ijana cyo kuzatwara ikamba.” Twabibutsa ko Miss Rwanda 2018 azamenyekana tariki ya 24 Gashyantare 2018 mu gikorwa nyirizina kizabera muri Auditorium ya Radisson Blu muri Kigali Convention Center, akazasimbura Miss Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND