RFL
Kigali

Umukunzi wa Nyampinga Mutesi Aurore yahishuye ko umubano wabo watangiriye muri APE Rugunga

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/05/2018 6:46
2


Mutesi Aurore yabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2012, amaze igihe kitari gito agaragara mu rukundo rukomeye n’umusore witwa Egide Foxworth ariko bakunze kudatangaza byinshi ku rukundo rwabo. Kuri ubu uyu musore yagaragaje ko we na Aurore batangiriye ubucuti bwabo muri APE Rugunga.



Kuri uyu wa 1 nibwo hacicikanye amafoto n’amashusho agaragaza Egide Mbabazi, umukunzi wa Aurore mu ikanzu y’umukara n’ingofero benshi bamushima intambwe yateye arangiza ikiciro cya 2 cya kaminuza. Muri benshi bamushimiraga, harimo n’umukunzi we Mutesi Kayibanda Aurore wanamaze kumwemerera ko bazabana akaramata ubwo yateraga ivi muri Werurwe.

Image result for umukunzi wa Mutesi Aurore

Mutesi Aurore yemereye Egide Mbabazi kuzamubera umugore

Mu butumwa burebure, Aurore yashimiye Egide ko ashyira imbaraga mu byo akora byose ndetse ko bimutera ishema kuba mu buzima bwe. Mu kumusubiza, Egide yagize ati “Urakoze umwiza! Ndagushimira uburyo inshyigikira bidasanzwe guhera muri APE Rugunga! Ibi ntibirangiriye aha funga inkweto neza hari akandi kazi tugiye gukora”

Mbabazi Egide ndetse na Miss Mutesi Aurore Kayibanda baherutse kwemeranya kurushinga. Mbabazi Egide ni umusore w’umunyarwanda ariko wamamaye cyane nk’umufotozi w’umwuga ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye. Arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami rya Sciences in Communication & Media and Minor in film production muri Kaminuza yo mu majyepfo ya Maine yitwa USM.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ne5 years ago
    Non, Aurore, tiyize mu rugunga ariko....yatangiriye mu kigo cy'aba freres i Nyamirambo, akoze tronc commun akomereza muri ETO ( Ubu yabaye IPRC) a
  • GASONGO5 years ago
    Aba simbemera na gato. Umusore asa n'abagore, mbega





Inyarwanda BACKGROUND