RFL
Kigali

Umukunzi wa MC Tino yamubujije kumutangaza mu ruhame AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/12/2018 6:36
0


Umushyushyarugamba, Umunyamakuru akaba n’umuhanzi MC Tino yatangaje ko yifuzaga kwerekana mu gitaramo yamurikiyemo alubumu ‘Umurima’ umukobwa wamuzonze ariko ko bitakunze bitewe n’uko yabibujijwe na nyiribwite.



Mc Tino ategura kumurika alubumu ‘Umurima’ yakubiyeho indirimbo 12 yabwiye INYARWANDA, ko mu gitaramo azakora ari bwo azatangaza ku mugaragaro umukobwa bakundana. Yavugaga ko gutangaza amazina no kwerekana isura by’umukobwa bakundana, azashingira kubwitabire bw’igitaramo cye, ariko kandi ngo yumvaga ntacyamubuza kumutangaza kuko amakunda. 

Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu rishyira mu rucyerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 09 Ukuboza 2018 nibwo Mc Tino yamuritse alubumu ‘Umurima’ mu gitaramo yagaragarijemo ubuhanga bwe mu kuririmba mu buryo bwa Live. Byari byitezwe na benshi ko baza kubona umukunzi wa MC Tino.    

Abinjiraga muri Wakanda wasangaga bararanganya amaso mu bizungerezi byari muri iki gitaramo bibaza kuri uwo mukobwa wazonze MC Tino w’imyaka……Byarangiye uyu mukobwa ateretswe abitabiriye iki gitaramo. MC Tino yabwiye INYARWANDA, ko atanze kwerekana umukobwa bakundana ahubwo ko yabiganiriyeho nawe akumva ntashaka y’uko amutangaza. Ati “ Yari ahari ariko yabyanze mwana. Yaje hano ni ukuri kw’Imana. Ariko arahari mwebwe namubereka mu rwambariro, ariko arahari, »  

Aha ni ho McTino yaririmbaga atera akajisho. Avuga ko harimo umukunzi we

Akomeza avuga ko mu biganiro yagiranye n’uyu mukobwa bakundana yamubwiye ko atabikunda, ahitamo kubahiriza uburenganzira bwe. Ati «  Umuntu ugomba kubahiriza uburenganzira bwe. Aravuga ati ‘simbishaka’ kuki wowe uhatiriza ?. Ariko yari ahari, aseka. Narakubwiye wowe [Abwira umunyamakuru wa INYARWANDA] wabonaga aho natereraga akajisho [Akubita agatwenge], »

Tino yavuze ko n’ubwo umukobwa yanze ko amwerekana mu ruhame, we yumvaga ashaka kubishyira ku karubanda. Ati ‘Gusa we yabyanze ariko njye nabishakaga. Yabyanze kandi n’uburenganzira bwe, » Avuga ko bitamubanganiye kuko atamwerekanye bitewe n’uko ari umukunzi we.

AMAFOTO:

Mc Tino yari yatangaje ko namurika alubumu 'umurima' azatangaza umukunzi we.

Andi mafoto menshi kanda hano:

AMAFOTO: Kiza Emmaneul-INYARWANDA.COM

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND