RFL
Kigali

Zari yihakanye izuba riva umukozi w’Imana wamuguriye Range Rover

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/05/2018 10:54
0


Umuririmbyi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana Ringtone wo muri Kenya witwaje impano y’imodoka ya Range Rover yavuze ko adaciwe intege n’amagambo yatangajwe na Zari Hassan avuga ko bataziranye ndetse ko batigeze bahura.



Uyu muririmbyi wiziritse kuri Zari yatunguwe no kuba hari abantu bakomeje kumuha inkwenene bavuga ko yigeragezaho, atangaza ko uwo ari gusaba ko babana (Zari) ari umugore udafite umugabo. Yanditse ati:“Bitwaye iki niba ndi gukora ibyo nkunda? Biteye ubwoba kuba nasaba umugore wibana ko twabana nk’umugabo n’umugore?” Yungamo  ati: “Nari niteguye guha Zari impano y’imodoka ya Range Rover. Kandi n’ubu ndacyiteguye kumuha iyo mpano nkakora n’ibirenze ibyo.”

Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize ni bwo uyu muhanzi witwa Ringtone yashyize hanze ifoto yegereye imidoka ya Range Rover yanditseho ‘Zari’ avuga ko yiteguye kuyimuha. Ni ibintu byakuruye impaka n'inseko ku mbuga nkoranyambaga bamwigana uburyo yacishijwe bugufi n'urukundo rw'umugore w'abana batanu.

zari

Ringtone avuga ko agikataje mu gushaka urukundo kwa Zari

Zari Hassan yaje gusubiza abibaza niba koko aziranye n’uyu musore w’umuramyi wamugeneye impano ya Range Rover amubwira ko amukunda anifuza ko ibyabo byarenga iyo ntera. Uyu mugore yatangaje ko atazi uyu musore anavuga ko batigeze bahura n’umunsi n’umwe. Aganira na Kiss 100, Zari yagize ati: “Ntabwo nzi Ringtone kandi na n'ubwo ndahura nawe. Ni amakuru mashya kuri njye. Mfite abankurikirana kuri instagram miliyoni eshatu zirenga ntabwo namenya buri muntu wese unkurikirana kuri urwo rubaga (Followers).”

Zari usigaye ari umuyobozi wa Brooklyn City College yabajijwe niba ashobora kuvugana na Ringtone ku murongo wa Telefone araseka cyane aravuga ati: "Sinshobora kwemera y’uko bibaho.” Ringtone yatangiye gukaza umurego mu gukunda uyu mugore ubwo yamenyaga y’uko yageze muri Kenya. Yanditse ubutumwa burebure kuri instagram aha ikaze Zari anamubwira ko hari impano yamuteguriye yahoze yifuza. Yaragize ati:

Nshuti yanjye Zari, ndabizi ko waje muri Kenya. Mfashe uyu mwanya ngo nguhe ikaze mu gihugu nkunda cyane. Nashakishije mbona ko wari mu rusengero ku cyumweru, byaranshimishije cyane kubera y’uko muri Yesu/Yezu ari ho honyine udashobora kubabazwa nk’uko Diamond yabikoze. Ndakwingize ukomeze usenge kandi wiringire Imana. Mu minsi ishize wanditse kuri instagram uvuga ko ushaka Range Rover, nabyanditse ahantu, nshaka y’uko isi yose imenya ko uyu munsi nakuguriye Range Rover nshya Sport 2017. Unyihanganire ndabizi ko washakaga ifite ibara ry’umweru ariko nabashije kubona ifite ibara ry’umukara. Ndakwingize ushake umwanya uze nguhe urufunguzo rw’imodoka mbere y’uko uva muri Kenya. Ubwo uri muri Kenya buri kimwe cyose ukenera ujye umbwira kandi nizeye ko byose nzajya mbikemura.

Ubu butumwa yabwanditse ubwo Zari yari muri Kenya. Uyu mugore yashwanye n’umugabo we Diamond Platnumz nyuma y’intonganya n’umunabi mu rugo rwe byaturutse ku kuba umugabo we yaramuciye inyuma akabyara mu gasozi kwihanganira ibyo bibazo bikamurenga agasenya urwo yubatse mu myaka ine nta sezerano.

ringtone

Zari yihakanye izuba riva umusore wamuguriye Range Rover






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND