RFL
Kigali

Umunyekongokazi yahigitse abanyarwandakazi n’abarundikazi yegukana ikamba rya Nyampinga mu bafite ibiro byinshi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/01/2018 9:13
0


Mu minsi ishize ni bwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habereye amarushanwa yo gushakisha umukobwa mwiza ariko nanone ufite ibiro byinshi mu karere k’ibiyaga bigari. Ni irushanwa ryitabiriwe n'abakobwa baturutse mu bihugu bitatu birimo u Rwanda, u Burundi na RDC. Muri iri rushanwa umukobwa wo muri Congo ni we wegukanye ikamba.



Muri iri rushanwa, Jeanne Mbula wo muri Congo (RDC) ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga ufite ibiro byinshi muri aka karere k’ibiyaga bigari, uyu mukobwa w’imyaka makumyabiri ufite ibiro mirongo icyenda na bitanu (95kg) yambitswe ikamba ahigitse abo bari bahanganye bagera kuri cumi na batanu baturutse mu bihugu bitatu nkuko twabivuzeho haruguru.

Jeanne Mbula wegukanye iri kamba uvanyemo ibindi bihembo yegukanye ku ruhande yahawe sheke y’amadorari ya Amerika igihumbi azamufasha kunoza umushinga we wo kubaka iduka ry’imyenda y’abantu banini rikomeye mu karere. Uyu mukobwa wo muri Congo yakurikiwe n’umunyarwandakazi Denise Umuhoza wegukanye ikamba ry’igisonga cya mbere mu gihe undi munyekongokazi Chloe Yasmine yegukanye ikamba ry’igisonga cya kabiri.

miss rondeAbakobwa babashije gutsindira amakamba

Assia Nyiramwiza umunyarwandakazi w’ibiro 127 ni we wambitswe ikamba ry’umukobwa uzi kubana neza n'abandi muri iki gikorwa abagiteguye batangaje ko bagiye kugishyiramo imbaraga kikaba igikorwa ngarukamwaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND