Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Huye amaso yaheze mu kirere bategereje umuhanzi Christopher bavuga ko yababeshye kuzajya kwiga muri iyi Kaminuza, by’umwihariko akaba hari n’umukobwa uhiga yahamirije ko agomba kuhiga ariko kugeza ubu bikaba bigaragara ko nta gahunda yo kujyayo afite.
Tariki 3 Gicurasi 2014 mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star 4 cyabereye muri Sitade ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye, umuhanzi Christopher yabwiye abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza ngo bamwitege kuko nawe azaza kwigana nabo mu mwaka w’amashuri utaha, ibi byatumwe umwe mu bakunzi be anamukurikira akabimubaza neza ubwo yari amaze kuririmba, nyuma y’akanya bamaranye baganira uyu musore nawe akaza kumuhamiriza ko ntakabuza azajya kwiga muri iyi Kaminuza, iyi nkuru nziza ikaba imaze iminsi yitezweho gusohozwa ariko bikaba bigaragara ko nta gahunda ihari yo kuba uyu muhanzi yajya kwiga i Huye.
Mu bafana b'i Huye Christopher yabwiye ko azajya kwiga muri iyi Kaminuza, harimo n'abanyeshuri
Kugeza ubu abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza bamaze icyumweru batangiye, Christopher ntiyahageze ndetse ntateganya no kuhagera, abanyeshuri bari bamwiteze ubu bakaba barimo kuririra mu myotsi, by’umwihariko umukobwa baganiriye akamwibariza niba koko azajya kwigayo akabimuhamiriza ko nta gushidikanya ibyo yavuze ari byo.
Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Christopher, yadutangarije ko atari agamije kubeshya aba banyeshuri cyakoze kujya kwigayo byo akaba abona bitazakunda kuko yaje gusanga ari kure cyane ya Kigali kandi agomba gufatanya kwiga no gukora muzika, akaba atabasha gukorera muzika muri Kigali yiga i Huye kuko ubusanzwe akorera ibikorwa bya muzika muri Kina Music iherereye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Christopher ubwo yaririmbaga i Huye
Kugeza ubu Christopher ntaramenya neza Kaminuza agiye kwigamo ariko arateganya hagati ya ULK na Mount Kenya University, naho ku bakunzi be biga i Huye akaba abasaba kwihangana kuko nawe yabyifuzaga ariko akabona bitamushobokera, gusa akabizeza ko azajya ajya kubasura kenshi akanabataramira. Ku bijyanye n’uyu mwana w’umukobwa w’umufana we yari yijeje ko azajya kwiga i Huye, Christopher avuga ko ikibazo ari uko adafite nimero ye ya telefone, aramutse ayibonye akaba yamuhamagara akamubwira ko atakije akanamusobanurira impamvu.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO