RFL
Kigali

Umukobwa wo muri Amerika arashinja Umutare Gaby kumukura ibyinyo amubeshya urukundo

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:21/05/2015 11:35
41


Umutare Gaby umuhanzi uri kuzamuka neza muri muzika nyarwanda kuri ubu yamaze gushwana n’umukunzi we uba muri Amerika bapfa ko ngo uyu muhanzi yaryaga amafaranga Niyigena Florence bakundanaga nyamara atamukunda ibyo we yita kumukura ibyinyo.



Bamaranye imyaka ibiri, bapangaga kurushinga bakibanira muri Amerika

Umutare Gaby na Niyigena Florence uba muri Amerika bamaze imyaka igera kuri 2 bakundana. Mu kwezi kwa Gashyantare 2015  nibwo uyu mukobwa yaje mu Rwanda harimo no gusura umukunzi we Umutare Gaby. Icyo gihe bakaba barapanga uburyo uyu musore yabona ibyangombwa akabasha kujya kuba muri Amerika, ibintu byirukwagaho n’umukobwa kuko ariwe wakundaga Umutare Gaby cyane.

Umutare Gaby na Florence

Gaby yambika uwari umukunzi we umukufi ubwo yari yaje kumusura muri Gashyantare 2015

Ngo yamuriye amafaranga arenga miliyoni eshatu amubeshya ko ariwe akunda gusa

Mu kwezi kwa Werurwe 2015 nyuma yaho Florence aviriye mu Rwanda yapanze na Gaby Umutare ko bazabana ndetse ko agomba kumusanga muri Amerika, uyu mukobwa avuga ko icyo gihe  yamwoherereje amafaranga igihumbi  na magana atanu y’amadorali ya Amerika($1500) ni ukuva asaga miliyoni n’ibihumbi ijana y’amanyarwanda(1.100.000 Frw). Mu gihe iby’ibyangombwa bitararangira, ngo Umutare Gaby yasabye Florence andi mafaranga yo kumufasha gukora amashusho y’indirimbo, ibintu ngo byari kumufasha kujya mu marushanwa ya Guma Guma. Icyo gihe nabwo uyu mukobwa amwoherereza amadorali magana atanu($500) ni ukuva asaga ibihumbi Magana atatu na mirongo irindwi (370000 Frw). Uretse aya , uyu mukobwa avuga ko muri rusange yoherereje Umutare Gaby nibura amafaranga agera ku bihumbi bine by’amadorali ($4000) mu bihe bitandukanye, ni ukuvuga asaga miliyoni eshatu z’amanyarwanda ndetse na telefoni igezweho ya I Phone 6.

 Florence

Impapuro Florence avuga ko zigaragaza amafaranga yose yoherereje Gaby

Byose byazambye ubwo yamwohererezaga impano y’uwari kuzaba nyirabukwe

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na inyarwanda.com, Florence avuga ko yari azi neza ko Gaby afite abandi bakobwa akunda ariko we(Florence) akibwira ko ngo azamuhindura. Gusa ngo icyarushagaho kutera impungenge ni uko atigeraga na rimwe ashaka ko bimenyekana ko bakundana. Ati” Nta narimwe yashakaga  ko umubano wacu umenyekana, yaba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se ahandi ahari ho hose, akambwira ko adashaka ko bizagera mu itangazamakuru kuko ngo byamwicira  izina no kuzamuka kwe muri muzika. Narabyemeye kuko namukundaga cyane ariko we siko byari bimeze yashakaga kundya amafaranga gusa antekaho imitwe.”

Umutare Gaby na Florence

Umutare Gaby na Florence

Bakirebana akana ko mu jisho

Niyigena Florence avuga ko kugira ngo amenye ko icyo Gaby amushakaho ari amafaranga ari uko yamwoherereje amafaranga  agana n’amadolai ijana , ni ukuvuga asaga ibihumbi  morongo itanu by’amanyarwanda yagombaga kuyaha mama we(wa Gaby) nk’impano y’umunsi w’abagore. Nyuma yaho ngo Florence yakomeje gusaba Gaby umurongo wa Telefoni(phone number) mama we akoresha ngo bavugane, undi akayimwima, aho ayiboneye amubajije niba impano yamwoherereje yaramugezeho, mama wa Gaby aramuhakanira amubwira ko nta n’igiceri yakiriye. Florence ati”Nahise mbona ko ntakindi aba ashaka ari ukundya amafaranga yanjye , ko nta rukundo ruri hagati yacu ahubwo bikomeje nazisanga ahantu habi. Icyabinyeretse ni uko uko twavuganaga burigihe yansabaga amafaranga

Yabishyize ku mugaragaro kugira ngo agire inama abakobwa b’abanyarwanda bamenye uko abasore biyita abasitari babayeho

Twamubajije impamvu yifuje ko ibyabo bijya ku mugaragaro, Florence asubiza muri aya magambo 

Numvaga ari inkuru yafasha abakobwa benshi b’abanyarwandakazi kumenya uko abahungu benshi bo mu Rwanda biyita aba stars bateye. Nashakaga kugaragaza ko abakobwa batari bakwiriye gutwarwa n’izo ngirwa bahanzi baririmba kuko benshi  ibyo baba baririmba ntabwo biba bibarimo by’ukuri , baba bishakira amaramuko, nta rukundo ruzima bagira.-Niyigena Florence

Tumubajije niba batandukanye burundu, nta bwiyunge bwazabaho, Florence yavuze ko batandukanye burundu kuko amusigiye igikomere atazi niba azigera amubabarira. Ati” Ngiye gukomeza life without Him(ubuzima tutari kumwe). Ansigiye igikomere kandi sinzi niba nzigera nkimubabarira gusa nsaba Imana ko yazamfasha nkamubabarira ari gusubirana byo ntibishoboka(impossible).”

Reba hano amashusho y'indirimbo'Mesa kamwe' ya Umutare Gaby

RENZAHO Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gooddddddddddddd8 years ago
    ndabona uwomukobwa ababajwe namaturu GABI yamuriye muge ntimukajye mwasama ngo mukabye
  • 8 years ago
    Ayo mafaranga wamushukishaga se wumvaga ari urukundo uri kugura cg ?dore umukecuru wimico mibi gusa ushaka gushuka umwana batangana koko koko ?Shuga mami KOMEZA WIHE RUBANDA NIBYO BIKUBEREYE NGO WARI UBIZI KO AKUNDANA NABANDI ?
  • 8 years ago
    Mane we , .......!!!!!!!!!! Vie privé mu itangazamakuru kweri.
  • 8 years ago
    wARAMAZE NIBA WARAYOHEREJE UBWO SE NINDE UBONA WAGUSHIMIRA IBYO WAKOZE USHUKISHA UMWANA AMAFARANGA NGO UZAMUJYANA MURI AMERIKA, UZAJYE KUREGA
  • 8 years ago
    Nimbwa zigendera gusa. Uwakwereka abana bimfura bararuwe nizo mpehe mumaghettos yabo usangamo abana beza bato, ukibaza icyo babakurikiyeho ukumirwa. Mbona na police yabihagurukira abana kgli barashize. Umwana abyuka uziko ari ku ishuri naho ari muri ubwo buzu bwa bastar agataha ijoro
  • Ukuri 8 years ago
    nshimye uwo mukobwa .. mujye mushyira hanze abo batipe babanyamitwe bashaka kurya ayo bataruhiye ..
  • ukuri 8 years ago
    Ntimugashyigikire abahungu bibisambo
  • Hakiza8 years ago
    Gaby afite ukuri kutabana nawe! Ubwo se ninde wakwifuza kubana numuntu ukemura ibibazo asebanya? ? Amafaranga wayohereje kubera urukundo yaguhaye.... wikojeje isoni pe
  • Ange8 years ago
    ihangane uzamwibagirwa kandi ubone undi ugukunda by' ukuri. ahasigaye mwe mwiha kumutuka mwumvireho na bashiki banyu mubagire inama. we isomo rye yarikuyemo déjà! hababaje ibyanyu
  • 8 years ago
    Ibi babyita être bête , Ngo washakaga gufasha abakobwa???ushira vie privé nkiyi hanze?? hhahahahah too funny. Birababaje!!!!
  • kamali8 years ago
    Asyiiiii, ngewe uyu mukobwa anteye umujinya. None se abizanye aha mu itangazamakuru ngo bigende gute? Yayamuherega iki? Yarayamwibye, yarayamwambuye? Cg yashakaga kumukwa. Gaby korera amafr yawe uzasubize iyo nkwano y'abandi di!
  • pahulo 8 years ago
    hahaha sha noneho ndabyemeye abagabo barabuze koko, kuri ubu bisigaye bigoye kubona umugabo kurusha kubona akazi ! Imana nitabare naho ubundi bashiki bacu rwose baragatoye.
  • kaka8 years ago
    Zero kabisa. Ubu se wowe uzabona isoko?
  • Ndoba Frank8 years ago
    Umva beautiful sister, please tsinda ishavu, ureke kwiha amenyo ya rubanda nk'umuntu utarakundana na rimwe. Rwose deception zibaho kandi mu rukundo bisaba guhozaho. Sinzi ibimenyetso waba ufite kugirango wemeze ko type yikiniraga n'amafoto ndeba hano; ariko burya mu ndangagaciro nyinshi z'abanyarwanda harimo no kwihangana no kwishakamo ibisubizo. Sasa sister, rekera aho utahatera ibaba hato bitazatuma n'abandi basore bakugendera kure kabisa kubera uburyo ugira umujinya. Mwihorere bora uzima. Hari indi nama wifuza twaganirira mu gikari kuri my email ndobafrank@yahoo.com
  • Muhozi Innocent8 years ago
    Umva mama ntucike intege, sinawe kamara, komeza urebe imbere, uracyari muto, mwiza uzabona abagukunda benshi byo rwose. Songa mbere ureke kujya muri Media kuko zizakwangiriza izina gusa
  • jp8 years ago
    egokooo nyamara ntarukundo rukibaho koko! !!! ubwose nkawe Uravuga iki ngo wamuhaye amafaranga? ?? wamuhaga ugura iki kuburyo ubu wahombye? ?? ntanama urimo kujya kuko uwo wakunze ntiwamusebya ngo na fone atunze niyo wamuhaye ndumiweee ibi Sibyo Brenda yakoreye Desire bahungu mwese Sibyo Miss yakoreye Alpha? ??? mwaretse kubura ubwenge ngo muragura urukundo Gabby ntakosa afite icyaba arikosa nuko yaba ataragukundaga naho kurya ayaweee sikibazooo waramuhaga kdi utangiye kuvuga ubusaaa stop shutting! !!
  • roger8 years ago
    Nyamara ibi bintu birakabije ndetse biranababaje bakobwa bagenzi be mukurikize inama mugiriwe kandi namwe bahungu mukora ibyo murekere gukina n amarangamutima y abantu kuko burya ni ibintu bibabaza cyane wowe Florence ihangane imana
  • roger 8 years ago
    Nkomeze mvuga nti Florence Ihangane Imana izagufasha kwakira icyo gikomere gusa twese duahyire hamwe tureke kuba abahemu kuko burya ntacyo turonka mu buhemu
  • UFVmm8 years ago
    Namwe mwinjira mubuzima bw'umuntu mugakabya!!!Florence ihangane nawe kuko abasore bo muriy'iminsi.
  • pacento8 years ago
    ubwose uyumuhanzi ibyo yaririmbye nibyo yakoze ko yavuze ngo mesakamwe nkaba numva aha yarameshe twinshi kbsa niba uwo mwana afite gahunda mu mumere email zanje nditayari yo kumuha care ndi serieux knd yihangane nuko abiyita abastitari niko bateye ninako tubatunze barashaka kwigana abogafashe nko muri usa





Inyarwanda BACKGROUND