Umutare Gaby umuhanzi uri kuzamuka neza muri muzika nyarwanda kuri ubu yamaze gushwana n’umukunzi we uba muri Amerika bapfa ko ngo uyu muhanzi yaryaga amafaranga Niyigena Florence bakundanaga nyamara atamukunda ibyo we yita kumukura ibyinyo.
Bamaranye imyaka ibiri, bapangaga kurushinga bakibanira muri Amerika
Umutare Gaby na Niyigena Florence uba muri Amerika bamaze imyaka igera kuri 2 bakundana. Mu kwezi kwa Gashyantare 2015 nibwo uyu mukobwa yaje mu Rwanda harimo no gusura umukunzi we Umutare Gaby. Icyo gihe bakaba barapanga uburyo uyu musore yabona ibyangombwa akabasha kujya kuba muri Amerika, ibintu byirukwagaho n’umukobwa kuko ariwe wakundaga Umutare Gaby cyane.
Gaby yambika uwari umukunzi we umukufi ubwo yari yaje kumusura muri Gashyantare 2015
Ngo yamuriye amafaranga arenga miliyoni eshatu amubeshya ko ariwe akunda gusa
Mu kwezi kwa Werurwe 2015 nyuma yaho Florence aviriye mu Rwanda yapanze na Gaby Umutare ko bazabana ndetse ko agomba kumusanga muri Amerika, uyu mukobwa avuga ko icyo gihe yamwoherereje amafaranga igihumbi na magana atanu y’amadorali ya Amerika($1500) ni ukuva asaga miliyoni n’ibihumbi ijana y’amanyarwanda(1.100.000 Frw). Mu gihe iby’ibyangombwa bitararangira, ngo Umutare Gaby yasabye Florence andi mafaranga yo kumufasha gukora amashusho y’indirimbo, ibintu ngo byari kumufasha kujya mu marushanwa ya Guma Guma. Icyo gihe nabwo uyu mukobwa amwoherereza amadorali magana atanu($500) ni ukuva asaga ibihumbi Magana atatu na mirongo irindwi (370000 Frw). Uretse aya , uyu mukobwa avuga ko muri rusange yoherereje Umutare Gaby nibura amafaranga agera ku bihumbi bine by’amadorali ($4000) mu bihe bitandukanye, ni ukuvuga asaga miliyoni eshatu z’amanyarwanda ndetse na telefoni igezweho ya I Phone 6.
Impapuro Florence avuga ko zigaragaza amafaranga yose yoherereje Gaby
Byose byazambye ubwo yamwohererezaga impano y’uwari kuzaba nyirabukwe
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na inyarwanda.com, Florence avuga ko yari azi neza ko Gaby afite abandi bakobwa akunda ariko we(Florence) akibwira ko ngo azamuhindura. Gusa ngo icyarushagaho kutera impungenge ni uko atigeraga na rimwe ashaka ko bimenyekana ko bakundana. Ati” Nta narimwe yashakaga ko umubano wacu umenyekana, yaba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se ahandi ahari ho hose, akambwira ko adashaka ko bizagera mu itangazamakuru kuko ngo byamwicira izina no kuzamuka kwe muri muzika. Narabyemeye kuko namukundaga cyane ariko we siko byari bimeze yashakaga kundya amafaranga gusa antekaho imitwe.”
Bakirebana akana ko mu jisho
Niyigena Florence avuga ko kugira ngo amenye ko icyo Gaby amushakaho ari amafaranga ari uko yamwoherereje amafaranga agana n’amadolai ijana , ni ukuvuga asaga ibihumbi morongo itanu by’amanyarwanda yagombaga kuyaha mama we(wa Gaby) nk’impano y’umunsi w’abagore. Nyuma yaho ngo Florence yakomeje gusaba Gaby umurongo wa Telefoni(phone number) mama we akoresha ngo bavugane, undi akayimwima, aho ayiboneye amubajije niba impano yamwoherereje yaramugezeho, mama wa Gaby aramuhakanira amubwira ko nta n’igiceri yakiriye. Florence ati”Nahise mbona ko ntakindi aba ashaka ari ukundya amafaranga yanjye , ko nta rukundo ruri hagati yacu ahubwo bikomeje nazisanga ahantu habi. Icyabinyeretse ni uko uko twavuganaga burigihe yansabaga amafaranga”
Yabishyize ku mugaragaro kugira ngo agire inama abakobwa b’abanyarwanda bamenye uko abasore biyita abasitari babayeho
Twamubajije impamvu yifuje ko ibyabo bijya ku mugaragaro, Florence asubiza muri aya magambo
Numvaga ari inkuru yafasha abakobwa benshi b’abanyarwandakazi kumenya uko abahungu benshi bo mu Rwanda biyita aba stars bateye. Nashakaga kugaragaza ko abakobwa batari bakwiriye gutwarwa n’izo ngirwa bahanzi baririmba kuko benshi ibyo baba baririmba ntabwo biba bibarimo by’ukuri , baba bishakira amaramuko, nta rukundo ruzima bagira.-Niyigena Florence
Tumubajije niba batandukanye burundu, nta bwiyunge bwazabaho, Florence yavuze ko batandukanye burundu kuko amusigiye igikomere atazi niba azigera amubabarira. Ati” Ngiye gukomeza life without Him(ubuzima tutari kumwe). Ansigiye igikomere kandi sinzi niba nzigera nkimubabarira gusa nsaba Imana ko yazamfasha nkamubabarira ari gusubirana byo ntibishoboka(impossible).”
Reba hano amashusho y'indirimbo'Mesa kamwe' ya Umutare Gaby
RENZAHO Christophe
TANGA IGITECYEREZO