RFL
Kigali

Hamisa Mobetto uvugwaho kuba yaba yaratewe inda na Diamond yamaze kwibaruka

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:8/08/2017 18:01
0


Nyuma y’amakuru menshi yagiye acicikana mu binyamakuru binyuranye byo muri Tanzania avuga ko Diamond yaba yarateye inda umukobwa witwa Hamisa Mobetto,uyu mukobwa yamaze kwibaruka umwana w’umuhungu na mu ijoro ryakeye, Se w'uyu mwana akaba ataramenyekana.



Aya ni amakuru yashyizwe hanze na nyina w’uyu mukobwa Hamisa Mobetto abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yashyize hanze ifoto y’uruhinja.Uyu mubyeyi yagize ati”Alhamdullilah,uyu ni umugabo wanjye bwite”.

mobetto

Amagambo ya nyina wa Mobetto yishimira umwuzukuru.

Nyuma y’aya makuru abantu benshi bakomeje kwibaza niba Diamond azemera ku mugaragaro niba uyu mwana ari uwe n’ubwo yabihakanye ubwo yaganiraga na Clouds Tv agira ati”Ndasaba Mobetto ko yavana abantu mu rujijo,akavuga uwamuteye inda,abantu bakareka kujya bantunga intoki”.

Nyuma y’ubu busabe bwa Diamond, Mobetto ntacyo yigeze akora mu rwego rwo kugaragaza niba Diamond yaba atari we wamuteye inda ahubwo nyuma yaje gushyira ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram yibaza niba izina rya se ry’umwana we ryaba ritangirwa na Daa,Dee,Dii,Doo,Duu ibintu byatumye abantu baguma mu rujijo.

N’ubwo Diamond yakomeje guhakana aya makuru na Mobetto akicecekera,aba bombi bagiye bagaragara kenshi mu bikorwa bitandukanye birimo n’ubuhanzi nkaho uyu mukobwa agaragara mu ndirimbo Diamond yafatanyije na Rayvanny yiswe Salome.

mobetto

Hamissa Mobetto ari kumwe na Diamond.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND