RFL
Kigali

Umukobwa umaze igihe atavugwaho rumwe mu bahatanira Miss Rwanda 2016 yasezeye mu marushanwa

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:9/02/2016 9:22
32


Naima Rahamatali, ni umwe mu bakobwa 25 bahataniraga kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016, ndetse akaba ari umwe mu bagarutsweho cyane guhera igihe yatsindiraga kuba umwe mu bahagarariye umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2016, gusa ubu yamaze gusezera muri aya marushanwa.



Naima Rahamatali ni umunyarwandakazi wavukiye mu mujyi wa Kigali ariko utazi ururimi rw’ikinyarwanda kuko atuye mu mujyi wa Montreal ari naho yakuriye, ariko amaze igihe ari i Kigali aho yaje agahita anahatanira kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016. Kuba atazi kuvuga neza Ikinyarwanda, ni bimwe mu byatumye agarukwaho cyane mu bitangazamakuru, kuko abategura irushanwa bari baratangaje mbere ko kumenya ikinyarwanda neza ari kimwe mu bisabwa ushaka kwambikwa iri kamba.

Uyu mukobwa yahataniye amarushanwa ya Miss Afrique Montreal aba igisonga cya kabiri

Uyu mukobwa (uri mu kaziga) yahataniye amarushanwa ya Miss Afrique Montreal aba igisonga cya kabiri

Uyu mukobwa ariko ubu ntakibarizwa mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016, kuko yafashe icyemezo cyo gusezera, avuga ko se umubyara arembye cyane bityo akaba agomba kujya kumuba hafi, bivuga ko amarushanwa azakomeza we yarasubiye mu gihugu cya Canada aho basanzwe batuye. Yashimiye buri wese wamubaye hafi muri aya marushanwa, anagaragaza ko ababajwe no kuba atabashije gukomeza amarushanwa.

Naima ntakiri mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016

Naima ntakiri mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016

Mu kiganiro na Kagame Ishimwe Dieudonne bakunda kwita Prince Kid; umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura amarushanwa ya Miss Rwanda 2016, yahamirije Inyarwanda.com ko bakiriye ubusabe bwa Naima Rahamatali wababwiye ko arwaje umubyeyi we, anaboneraho gutangaza ko ntawundi uzamusimbura ahubwo abahatana bagomba kuguma ari 24.

naima

naima

naima

naima

naima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    yoooo niyihanga arwaze papa we azagaruke ubutaha yakize yanamenye ikinyarwanda neza.
  • 8 years ago
    ndagukunda
  • 8 years ago
    iki gikobwa ni kiza mama
  • Dia8 years ago
    Cyokoza nimwe mwamuteye umwaku ndababaye disi Naima courage
  • FAUSTIN Habiyakare8 years ago
    Uwo mukobwa ni ntwari , akunda Uraansa. Igihugu cyamuzirikana kuburyo umwaka Wa 2017 agarutse cyamwakira agakomeza Intego ye . Kuko atunze Urwanda n'abanyarwanda.
  • Habiyakare Faustin8 years ago
    Uwo mukobwa ni ntwari akunda Urwanda, N'abanyarwanda. Niba afite igitekerezo cyogukomeza intego ye, Umwaka wa 2017 nagaruka Urwanda ruzamwakire Kuko afite i cyo ashaka kuzageza ku banyarwandakazi N'abanyarwanda.
  • Idashallah ldad 8 years ago
    Nagende ahubwo yige ibihekane, azagaruke ubutaha nubundi yari rukurikirizindi.
  • John N8 years ago
    Ntabwo mpamya ko iyo ari impamvu nyamukuru yamubujije gukomeza amarushanwa,ahubwo byagombye kuba isomo ku babyeyi bagera mu mahanga bakibagirwa inkomoko yabo. Aho waba uri hose ugomba kumenya ko uri umunyarwanda,ukigisha abana ikinyarwanda ndetse n,umuco nyarwanda.
  • 8 years ago
    Yoooooondababaye arko ntakundi gusa twamusabira umugisha kubwurukundo akunda urwanda my God bless her
  • 8 years ago
    Yoooooondababaye arko ntakundi gusa twamusabira umugisha kubwurukundo akunda urwanda my God bless her
  • 8 years ago
    Yoooooondababaye arko ntakundi gusa twamusabira umugisha kubwurukundo akunda urwanda my God bless her
  • 8 years ago
    Yoooooondababaye arko ntakundi gusa twamusabira umugisha kubwurukundo akunda urwanda my God bless her
  • 8 years ago
    Yoooooondababaye arko ntakundi gusa twamusabira umugisha kubwurukundo akunda urwanda my God bless her
  • Patos8 years ago
    Ayaya. Uwo mwana yari kubabana miss. Ni mwiza. Mutwereke ifoto y'amataye ye.
  • 8 years ago
    agiye twamushakaga kbs turababaye
  • Carmen 8 years ago
    John N ntukavuge ibyo utazi! Ntago uzi uko bimeze ibyo uhamya rero nibyo utahamya byugumanire! Ma tr chère Naima j sw vraiment desole pour toi! Mais tu dw etr forte! Nous t ai mons fort
  • 8 years ago
    ntimukabeshye abanyarwanda , mwakoze amahano mushyiramo umuntu utazi ikinyarwanda none ngo arwaje ise?
  • tuyishime nadine 8 years ago
    nubundi ntabwo yari yujuje ibisabwa
  • 8 years ago
    niba ariwe wahisemo kuvamo ntakibazo bitwaye
  • Nirere Gaudence8 years ago
    yihangane azagaruke ubutaha





Inyarwanda BACKGROUND