Umuhanzi nyarwanda Deo Munyakazi ukora umuziki yifashishije inanga gakondo yasohoye indirimbo nshya 'Emirembe' yakoranye n'abahanzi babiri bo muri Uganda ari bo; Giovanni Kiyingi na Ssewa Ssewa.
'Emirembe' bisobanuye mu kinyarwanda 'Amahoro' ni yo ndirimbo nshya Deo Munyakazi yakoranye n'abahanzi Giovanni Kiyingi na Ssewa Ssewa bo mu gihugu cya Uganda. Muri iyi ndirimbo 'Emirembe', Deo Munyakazi yumvikana avuga ko intego ye ari ukuzenguruka umugabane wa Afrika n'isi yose ahamagarira abantu kurangwa n'urukundo bakabana mu mahoro, iyo ikaba indamukanyo ya buri wese utuye ku isi.
UMVA HANO 'EMIREMBE' YA DEO MUNYAKAZI FT GIOVANNI & SSEWA SSEWA
TANGA IGITECYEREZO