RFL
Kigali

Umukirigitananga Deo Munyakazi yasohoye indirimbo 'Italanto' yigisha abantu uko bakubaka isi ikaba nka Paradizo-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/11/2018 8:23
0


Deo Munyakazi umusore w'umuhanga mu gukirigita inanga Gakondo yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Italanto' ikubiyemo ubutumwa bwigisha abantu uko bakubaka isi batuyemo ikaba nka Paradizo bakoresheje impano buri umwe yahawe.



Aganira na Inyarwanda.com, Deo Munyakazi yavuze ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo gusoma inkuru iri muri Bibiliya ivuga ku bantu bahawe italanto bakazikoresha mu buryo butandukanye. Yagize ati: "Iyi ndirimbo yitwa Italanto nari ndi mu bihe byo gusoma Bibiliya, iyi nkuru ndayisoma ndongera nyisubiramo, numva impaye icyigisho bundi bushya cyo gukoresha italanto yanjye neza numva ngiye kubishyiramo imbaraga. Ni bwo naje kuvuga nti ubu butumwa menye ni gute nabusangiza abandi."

Italanto

Deo Munyakazi yavuze ko italanto Imana yahaye abantu ziramutse zikoreshejwe neza, isi yaba nka Paradizo. Yagize ati: (...) Bariya bantu 2 basigiwe italanto bakayikoresha neza n'uriya wayikoresheje nabi, ibyo bigereranywa n'abantu bashobora gukoresha italanto mu buryo butandukanye butari bwiza bikanerekana abantu bashobora gukoresha neza italanto Imana yabahaye, bikagira umumaro, mbese isi yacu ikaba nka Paradizo. Mbwira abantu ko igihe twahawe, aya mafaranga, ubutunzi,..byose tugomba kubikoresha kugira ngo bigire umumaro mu gihe turiho."

Deo Munyakazi ucuranga inanga nyarwanda yakoranye indirimbo n’icyamamare Joss Stone-VIDEO

Deo Munyakazi afitanye indirimbo n'icyamamare Joss Stone

Deo Munyakazi, umusore w'imyaka 25 y'amavuko amaze kuzenguruka ibihugu binyuranye kubera ubuhanga buhanitse afite mu gucuranga inanga nyarwanda. Akunze kwiyambazwa n'abahanzi banyuranye ba hano mu Rwanda no hanze kugira ngo acurange inanga mu bitaramo baba bateguye. Umuhanzikazi n’icyamamare Joscelyn Eve Stoker (Joss Stone) wo mu Bwongereza ni umwe mu babengutse impano iri muri Deo Munyakazi, bituma bakorana indirimbo bise 'Urakwiriye Mwami'ikaba ari indirimbo yari isanzwe ari iya Deo Munyakazi, bakaba bayisubiranyemo.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'ITALANTO' YA DEO MUNYAKAZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND