RFL
Kigali

Umukinnyi wo muri Game of Thrones agiye kurushinga na Joe Jonas

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/10/2017 17:27
0


Sophie Turner ni umwe mu bakinnyi ba filime Game of Thrones, akina yitwa Sansa Stark akaba agaragara mu bice byose by’iyi filime bimaze kujya hanze. Yaterewe ivi n’umuhanzi Joe Jonas amusaba ko bazabana akaramata, undi ntiyazuyaza ahita amwemerera.



Aya makuru bombi bayanyujije kuri Instagram, Sophie yerekanaga ko yavuze Yego naho Joe Jonas yerekana ko yabwiwe Yego n’uwo yahisemo ko yamubera umugore. Joe Jonas ni umuhanzi w’umunyamerika, afite imyaka 28, yamenyekanye cyane mu itsinda Jonas Brothers yari ahuriyemo n’abavandimwe be Kevin na Nick, bakinnye muri filime yamenyekanye cyane ya Disney Channel yitwa Camp Rock bari bahuriyemo na Demi Lovato aha akaba ari ho bose bahise bakura amahirwe yo gukomeza kuririmba.

Sophie Turner yemereye Joe Jonas kuzamubera umugore

Joe Jonas yamenyekanye cyane muri Camp Rock ahuriyemo n'abavandimwe be na Demi Lovato

Nyuma y'abakobwa benshi, Joe Jonas ahisemo

Kuri ubu Joe Jonas abarizwa mu itsinda DNCE nyuma y’uko iryo ahuriyemo n’abavandimwe be rihagaritse gukora umuziki. Sophie Turner we ni umwongereza, ni umukinnyi wa filime, afite imyaka 21 y’amavuko, byatangiye kuvugwa ko bombi bari mu rukundo umwaka ushize muri 2016, ibyabo bikaba bitarakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru.

Sophie Turner akina muri Game of Thrones

Agiye kubana na Joe Jonas bamaze igihe kitageze ku mwana bakundana

Joe Jonas yakundanye n'abakobwa benshi batandukanye barimo Taylor Swift, Demi Lovato n'abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND