RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania Amri Athuman uzwi nka Mzee Majuto yitabye Imana

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/08/2018 10:44
0


Uyu musaza utabarutse ku myaka 70 ni umwe mu bakinnyi ba filime bazwi cyane muri Tanzania ndetse yakinnye filime nka Mwizi wa Kuku, Kondakta, Mama Nitilie n’izindi nyinshi. Yitabye Imana azize uburwayi yari amaze igihe yivuza.



Uburwayi bwa Mzee Majuto bwari bwaratumye ajya no kwivuriza ku gihugu cy’ubuhinde muri Mata 2018 aza kuvayo yorohewe aza kongera kumererwa nabi ajyanwa ku bitaro bya Muhimbili muri iki cyumweru ariko ntiyabasha koroherwa ahubwo yitaba Imana.

Image result for mzee majuto

Diamond na Wema bari mu bagaragaje akababaro batewe n'urupfu rwa Mzee Majuto

Uyu musaza ari mu babashije guhirwa na sinema muri Tanzania dore ko yabitangiye akiri muto. Akenshi yakinaga filime z’urwenya ndetse benshi bareba filime zo muri Tanzania bamumenye kuri filime nka Mwizi wa Kuku, Kondakta, Why This Room n’izindi zitandukanye. Urupfu rwe rwashenguye benshi mu banyatanzania harimo n’umuhanzi Diamond Platnumz ndetse na Wema Sepetu usanzwe ukina filime ndetse yagaragaje ko yifuzaga kuzakinana filime n’uyu musaza.

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND