RFL
Kigali

Umukinnyi w'amafilime Julia Roberts yagizwe umugore mwiza kurusha abandi muri 2017

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/04/2017 17:01
0


Umukinnyi w’amafilime Julia Roberts yamenyekanye muri filime nka Stepmom, Money Monster, Mirror Mirror, Smurfs: The Lost Village. Uyu mugore w’imyaka 49 yagizwe umugore mwiza kurusha abandi wa 2017 n’ikinyamakuru gikomeye cyo muri Amerika cyitwa People Magazine.



Uyu mugore ashyizwe ku mwanya wa mbere ku isi mu bagore beza n’iki kinyamakuru ku nshuro ya 5, akunze no kuvugwa nk’umwe mu byamamare bitagaragaza gusaza. Julia Roberts ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye ndetse yanegukanye ibihembo bigera kuri 22 harimo na Oscar.

Julia Roberts n'umuryango we

Yahishuye ko ibanga ryo kudasaza kwe ari ukubaho yishimye ndetse akanafata neza ubuzima bwe biherekejwe no kwitwara neza mu buzima. Uyu mugore afite abana 3 yabyaranye n’umugabo we bamaranye imyaka 14 Danny Moder w’imyaka 48. Yanatangaje kandi ko ikimushimisha kurusha ibindi mu buzima bwe ari ukwirirwana n’umuryango we.

Ubwa mbere ashyirwa kuri uyu mwanya wa 1 mu bagore beza ku isi yari afite imyaka 23 muri 1991.

Source: People






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND