RFL
Kigali

Umukecuru wari warakatiwe gufungwa burundu Kim Kardashian akamuvuganira kuri Trump yafunguwe

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/06/2018 14:18
0


Imyaka 22 yari ishize Alice Johnson akatiwe gufungwa burundu kubera ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge. Uyu mukecuru wari wari warakatiwe kumara ubuzima bwe bwose muri gereza ubu yarekuwe ku mbabazi za Perezida Donald Trump nyuma yo kuvuganirwa na Kim Kardashian.



Ubwo Kim Kardashian yajyaga mu biro bya Perezida wa Amerika (White House) guhura na Trump, benshi babigize urwenya ndetse bati ‘ese uriya mugore wamenyekanye kubera amashusho y’urukozasoni ari gukora iki mu biro bikomeye kurusha ibindi mu gihugu nka Amerika?’. Uru ruzinduko rwa Kim Kardashian rwari rugamije kuganira ku bijyanye n’imfungwa n’abagororwa bo muri Amerika. Icyari kiraje ishinga cyane Kim Kardashian ariko, ni ukuvuganira umukecuru w’imyaka 63 wari umaze imyaka 22 afungiye muri gereza ya Alabama.

Uyu mukecuru yari yarakatiwe igihano cyo gufungwa burundu kubera ibyaha bigera ku 8 bishingiye ku icuruzwa ry’ikiyobyabwenge cya cocaine gusa muri ibi byaha hakaba nta cyerekeye ubugizi bwa nabi cyangwa ihohotera ry’abantu cyarimo. Ibi byatumye Kim Kardashian yiha intego yo kuvuganira uyu mukecuru ngo harebwe niba yagabanyirizwa igihano, dore ko ibyaha yari yakoze benshi babifata nk’aho bitari bijyanye no gufungwa ubuzima bwe bwose.

Kuri ubu Donald Trump yasinye inyandiko yemeza ifungurwa ry’uyu mukecuru, iyi nyandiko ikaba idahanagura ibyaha yari akurikiranyweho ahubwo igahagarika igihano yari yahawe. Kim Kardashian yatangaje, binyuze kuri Twitter, ko amakuru y’ifungurwa rya Alice Johnson ari cyo kintu cyiza kurusha ibindi mu buzima bwe. Yagize ati “Kubimumenyesha ku nshuro ya mbere no kumva ukuntu yasakuje arira, ni ibihe ntazibagirwa mu buzima bwanjye.”

PHOTO: Alice Johnson, a 63-year-old grandmother serving a life sentence on drug charges whose cause was championed by Kim Kardashian West, had an emotional reunion with her family Wednesday after her sentence was commuted by President Donald Trump.

Image result for kim kardashian and Alice Johnson

Alice Johnson akiva muri gereza yakiriwe n'abo mu muryango we mu marira menshi

Alice Johnson akimara kurekurwa byari amarira menshi y’ibyishimo ku muryango we n’abandi baje kumwakira akirekurwa muri gereza aho yari amaze imyaka 22 y’ubuzima bwe ndetse akaba nta cyizere yari afite cyo kuzavayo, dore ko nta n’amahirwe yo kujurira umwanzuro w’urukiko yari afite. Uyu mukecuru yagize ati "Ndumva meze nk'umuntu wari warapfuye ariko ubu nkaba nzutse. Kim Kardashian ni umumalayika".

Kim Kardashian kandi yashimiye cyane Perezida Trump watumye ibi bishoboka ndetse na Jared Kushner, uyu ni umukozi muri White House akaba n’umukwe wa Donald Trump. Ibi ngo biratanga icyizere ko hari uburyo amategeko amwe n’amwe yasubirwamo hakaba abantu bagabanyirizwa ibihano bagahabwa andi mahirwe mu buzima bitewe n’uburemere cyangwa ireme ry’ibyaha bakurikiranweho.

PHOTO: Alice Marie Johnson, 63, who has been in prison for 21 years for a first-time, nonviolent drug offense, is pictured in this undated photo.

Alice Johnson yari amaze imyaka 22 muri gereza

Ibiro bya Perezida wa Amerika byavuze ko Alice Marie Johnson yemeye igihano cye ndetse akaba imfungwa y’icyitegererezo mu by’imyitwarire. Ibi biro bivuga ko bidashyigikiye ibyaha ariko byizera ko hakwiye gutangwa andi mahirwe ku bantu bitwara neza mu bihano bahabwa.

Alice yatangiye gusaba kugirirwa imbabazi ku bwa Barack Obama ariko ntibyakunda, ahitamo kubwira abana be kureka gukomeza kwirushya bamushakira inzira zo kurekurwa. Iyi nkuru ngo yakoze Kim Kardashian ku mutima cyane ku buryo ari aho yahereye ashakisha uburyo yarekuza Alice Johnson muri gereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND