RFL
Kigali

Umujinya w’umuranduranzuzi watumye Sheebah akura amajwi ya Charly na Nina mu ndirimbo bari bahuriyemo abasimbuza Bruce Melody

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/04/2018 13:15
11


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mata 2018 nibwo Sheebah Karungi yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘Embeera Zo’ iyi yakoranye na Bruce Melody, icyakora iyi ndirimbo ikigera hanze Inyarwanda.com twabashije kumenya ko iyi ari indirimbo yari yaririmbwemo na Charly na Nina Sheebah Karungi yakuyemo agashyiramo Bruce Melody.



Aya makuru usibye kuyabwirwa Inyarwanda.com yaje kubona izi ndirimbo uko ari ebyiri ndetse ku buryo bwumvikana ko Sheebah Karungi yafashe icyemezo agakuramo aba bahanzikazi babanyarwanda agashyiramo Bruce Melody, amakuru ariko kandi yahamijwe na barinyiri uyu mushinga bahamije ko koko ariko byagenze nkuko Nina wo mu itsinda rya Charly na Nina yabitangarije umunyamakuru.

Aganira na Inyarwanda.com Nina yashize amanga atangaza uko ikibazo cyagenze, aha Nina akaba yagize ati” Urumva twakoranye indirimbo ns Sheebah iranarangira, hari hasigaye gufata amashusho y’indirimbo yayo ariko hagati aho twari dufite nundi mushinga na Bebe Cool tujya Kampala tugiye kurangiza uwa Bebe Cool ngo tuzasubire kurangizanya umushinga w’indirimbo na Sheebah gusa umujyanama wa Sheebah yifuzaga ko twabanza indirimbo yabo cyangwa tukazikorana ntabwo byadukundiye ahubwo twakoze imwe.”

Uyu mukobwa yatanagaje ko batazi neza niba aricyo cyateye manager wa Sheebah kubakura mu ndirimbo bakoranye cyangwa niba hari indi mpamvu cyane ko batigeze babiganiraho, uyu muhanzikazi yatangaje ko nabo babyumvise ko indirimbo baririmbyemo yagiyemo Bruce Melody ariko ntabundi busobanuro babashije kubona, aha uyu muhanzikazi akaba yagize ati” Ni ukuri ntabyinshi navuga turabifuriza amahirwe masa Imana izabafashe indirimbo igere kure kandi ntamutima mubi ubwo nyine ntiyari iyacu.”

SheebahHasohotse indirimbo ya Sheebah na Bruce Melody

Magingo aya usibye Inyarwanda.com yabashije kubona indirimbo ya Sheebah na Charly na Nina naho ubundi impande zombie ntabwo zari zigeze zishaka gushyira hanze iyi ndirimbo cyane ko hasohotse iyo Sheebah Karungi yakoranye na Bruce Melody. Ku ruhande rwa Sheebah twifuje kuvugana n’umujyanama we ariko ntibyadukundira, gusa mu minsi ishize Joef umujyanama we yari yabwiye zimwe mu nshuti ze ziri hano mu Rwanda ko nta kindi kibazo cyabayeho uretse gusa kuba barahinduye umushinga bari bakoze.

Ariko nanone nubwo ibi byose bivugwa hari amakuru yandi yavugaga ko habayeho kutumvikana hagati ya Rwema Denis (uyu wigeze kungiriza Muyoboke Alex, ubu bivugwa ko afasha aba bakobwa mu bikorwa bya muzika bimwe na bimwe) na Jeff  Kiwa manager wa Sheebah bigatuma uyu mugabo arakara agakura aba bakobwa mu ndirimbo y'umuhanzikazi we ariko aya makuru yahakanywe n'uruhande rwa Charly na Nina batangaje ko Rwema ntaho yigeze ahurira na Jeff cyane ko ibiganiro byose byakorwaga na Nina bityo ko bitari gukunda ko Rwema agirana ikibazo na Jeff mu gihe nyamara batavuganaga.

UMVA HANO INDIRIMBO SHEEBAH YAKORANYE NA BRUCE MELODY ARINAYO YASOHOTSE


UMVA HANO INDIRIMBO SHEEBA YARI YAKORANYE NA CHARLY NA NINA YO BATIGEZE BASOHORA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Funny6 years ago
    Sheebah akomeje ubugome kubanyarda nukumuca mu rda aho bigeze, ibi nubugambanyi no gusuzugura abahanzi, Bruce Melody nawe niba yari abizi yagakwiye muba yarabyanze
  • Nyiranzage6 years ago
    N’ubundi indirimbo irananiwe ntacyo mwahombye.
  • uwimana6 years ago
    mbega umukobwa mubi ,nihahandi he umugish wundi ntahujya Bruce melody we kuki ategereye bagenzi be harimo ubugambanyi
  • 6 years ago
    Mugende sha ahubwo iyi ndirimbo nicyotora niba yararangiye ntisohoke bivuze ko hari ikindi kibazo cyarimo tudashobora kumenya.
  • Sky6 years ago
    ntabababeshye aba bakobwa barazira ubwivumbure bwa management bahobye naho sheeb uwa munyereka na mugurira kamwe azi gukanda aba marere Bruce wowe kora umuti bazavuga baruhe
  • uwase6 years ago
    hello!! ariko ntimukavange ibintu akomeje ubugome kuba nyarwanda bruce melody numurundi ahubwo kuba punctuality nibyo byiza
  • Hhhhhhhhhh6 years ago
    Yewe ntacyo aba bakobwa bohombye kuko ikiririmbo ni kibi ikindi bruce melody ari desperate bikabije.kujya gehemukira bagenzi be kubera ururirimbo rubi gitya.
  • Hhhhhhhhh6 years ago
    Wowe wiyise sky nagirango nkubwire ko abakobwa ntacyo bahombye rwose ikiririmbo kiraha ntanjyana ntacyo bahombye.
  • Bizzy6 years ago
    Ibibikobwa byazanye ubu snici shebah arabikatira doreko byigize utumana kandi ntaho bitaniye nutumari Mari twikaraga gusa.
  • Mukky6 years ago
    Mubigaragara izinkobwa nizo zatanze iyondirimbo zakoranye na sheeba kugirango zivangire bruce Melody. Injiji zamashyari gusa.
  • Augustin 6 years ago
    Ibyo Sheeban yakoze ntibigomba gutuma twe nk'abanyarwanda dura umuco ngo bitume tuvuga ibitari ngombwa,kuki? Sheeban niwe Charly na Nina nibo,kuki hari hari abari gutuka bariya banyarwandakazi?Kuki? Iriya ndirimbo sinanziza rwose,aba bakobwa bacu bicika intege n'ubwo uriya Mugandekazi yabatesheje igihe.Mwihangane bavandimwe mukomeze kdi ntimucike intege,gusa mujye mumenya abantu.





Inyarwanda BACKGROUND