RFL
Kigali

Umuhungu wa Jose Chameleone akomeje kwigwizaho imidari ya zahabu no kuba ikirangirire mu koga

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:8/10/2015 6:41
4


Umwana w'umuhungu w'imfura mu muryango w'umuhanzi w'icyamamare muri muzika ya Uganda, Dr Jose Chameleone, akomeje kwegukana imidari n'ibikombe byinshi ari nako aba icyamamare mu mukino wo koga n'ubwo akiri muto.



Abba Marcus Mayanja; umuhungu wa Jose Chameleone, akomeje kwamamara kubera impano zitandukanye afite zirimo iyo kuririmba, gukina amafilime n’umukino wo koga, uyu mukino wo koga wo ukaba ukomeje kumuhesha imidali myinshi irimo n’imidali ya zahabu.

abba

abbaAbba Marcus yegukanye imidali myinshi mu mukino wo koga

Abba Marcus yegukanye imidali myinshi mu mukino wo koga

Mu marushanwa amazemo iminsi muri Uganda yitwa Excel Independence Swimming Gala 2015, Abba Marcus Mayanja yabashije kwegukana imidali ibiri ya zahabu, ibiri ya Silver ndetse n’umudali umwe wa Bronze, umwaka ushize nabwo akaba yari yabashije kwegukana imidali itandukanye mu marushanwa yo koga.

Uyu niwe mutoza we mu mukino wo koga

Uyu niwe mutoza we mu mukino wo koga

Mu kigo cy’amashuri yigamo cya GreenHill Academy, Abba Marcus yahembwe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu mukino wo koga, ari nabyo byatumye aza ku isonga mu bakina umukino wo koga bagomba guserukira iki kigo cy’amashuri mu marushanwa atandukanye yo koga.

chameleone






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • INGABIRE JOSEPHINE8 years ago
    NTAKOMERIZAHO
  • twahirwa samuel8 years ago
    nakomereze aho
  • faziliaudacenzamwita8 years ago
    ntishimye kubona uyu mwana ukiri muto ubyutse kare afite imbano zingana aha bizagera aho arusha na se umubyara. burya umugisha uravukanwa ntabwo umuntu awirukanga ga ho.
  • emmanwel8 years ago
    afite imyaka ingahe





Inyarwanda BACKGROUND