Francois Mihigo Chouchou ni umwe mu bahanzi baganyujijeho mu bihe byatambutse, uyu wacuranze bikomeye mu ma Orchestre anyuranye na Ingeli ndetse na Orchestre yanamamaye cyane ya ‘Nyampinga’, kuri ubu rero umuhungu we nawe yateye ikirenge mu cya Se umubyara ashinga Orchestre yise ‘Imanzi’ ndetse banamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya.
Nkuko umuhungu wa Francois Mihigo Chouchou yabitangarije Inyarwanda ngo iyi Orchestre yashinzwe mu mwaka wa 2005 bakajya bakora bacuranga indirimbo z’abandi atinako bitozanya gucuranga ngo bamenyerane kugeza ubwo magingo aya bamaze gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere iyi bakaba barayise ‘Ndagukunda’ iyi ikaba indirimbo yanasohokanye namashusho yayo.
Mu kiganiro na Ndahayo Patrick uzwi nka Pappy umugabo w’imyaka 35 akaba n’umuhungu wa Francois Mihigo Chouchou yadutangarije ko iyi Orchestre yabo ‘Imanzi’ igizwe n’abasore batandatu barimo; Emmanuel Habumuremyi,, Habumuremyi Jean Bosco, Ntawigira Anatori, Uwihanganye David, Mutabazi Eric ndetse Ndahayo Patrick uzwi nka Pappy aba barimo abacuranzi n’abaririmbyi bagize iyi Orchestre ya ‘Imanzi’.
Itsinda ry'abacuranzi ba Orchestre Imanzi
Usibye iyi ndirimbo ya mbere bashyize hanze nka Orchestre Ndahayo Patrick yabwiye umunyamakuru ko hari indi mishinga myinshi y’indirimbo bari gukora kandi izajya hanze mu minsi ya vuba, uyu akaba yatangarije Inyarwanda.com ko bifuza kongera kubona Orchestre ikomeye mu muziki w’u Rwanda nkuko byahoze mu myaka yaba se cyane ko icyo gihe muzika isa niyari ishingiye ku ma Orchestre.
TANGA IGITECYEREZO