Titie De Marc ni umwe mu bakobwa bafite ubuhanga mu kugorora ijwi hano mu Rwanda. Azwi mu ndirimbo zitandukanye nka Dance With Me yakoranye n’umugande Vamponi, Cherie yakoranye na Peace, Yaragiye yakoranye na Mani Martin, I Can't Wait n’izindi. Mu mpera z’iki cyumweru turangije ni bwo yakoze ubukwe n'uwo biyemeje kubana akaramata.
Uyu muhanzikazi w’umuhanga Titie De Marc utarabona aho apfumurira ngo yinjire mu ruhando rw’ibyamamare hano mu Rwanda yarushinze n’umugabo witwa Safari, gusa ubukwe bwabo bukaba bwaragizwe ibanga rikomeye cyane ko uyu mugabo w’umuhanga mu gutunganya ibijyanye n’amajwi yaba aya filime cyangwa imiziki muri rusange adakunze kugaruka mu itangazamakuru.
Muri ubu bukwe bwabereye mu mujyi wa Kigali, Titie De Marc yafashe Micro maze imbere y’imbaga aririmbira umugabo we agira ati”..Turihariye turatandukanye ohhh baby, uri umufana wanjye, turwanirana ishyaka,…” Ibi ni bimwe mu byashimishije abari batashye ubukwe bw’aba bombi. Titie De Marc w’imyaka 24 y’amavuko arongowe akiri umunyeshuri mu ishami ry’ubukerarugendo muri kaminuza ya UTB yahoze ari RTUC i Kigali
Peace Jolis banafitanye indirimbo ni we waririmbiye abageniTitie n'umugano we Safari mu muhango w'ubukwe bwabo
TANGA IGITECYEREZO