Umuhanzikazi Teta Diana agiye kuzenguruka ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi mu bikorwa bya muzika yizera ko bizazamura urwego rw’umuziki we, bikaba biteganyijwe ko azabonana n’abahanzi b’ibyamamare ndetse n’inzobere mu bya muzika zo muri ibyo bihugu akanahakorera igitaramo.
Teta Diana azahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukuboza 2014 yerekeze mu gihugu cya Suede, akaba ahafite inzu itunganya umuziki bamaze igihe bari mu biganiro by’imikoranire, bikaba biteganyijwe ko azabonana n’inzobere zitandukanye mu gutunganya muzika, ibiganiro byabo bikaba bimaze igihe kuburyo ibi bishobora kuzabyara umusaruro ufatika mu bijyanye n’iterambere rya muzika ya Teta Diana.
Teta yiteguye kuzamura urwego rwa muzika ye nyuma y'ibikorwa agiye gukorera i Burayi
Nk’uko Teta yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na Inyarwanda.com, azagera no mu gihugu cy’u Bubiligi mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2015 maze ahite atangira gutegura igitaramo ahafite mu mpera z’ukwezi kwa mbere (Mutarama), aha akaba yiteze kuzashimisha abazitabira iki gitaramo akabereka urwego rwa muzika agezeho.
Teta kandi ateganya no kuzerekeza mu gihugu cy’u Bufaransa aho azahura n’umuhanzi waho Gael Faye unafite inkomoko mu Rwanda ndetse akaba ari na mubyara wa Teta Diana, bakaba bateganya gukorana indirimbo cyane ko n’ubusanzwe bigeze gukorana ku ndirimbo ye yitwa “Call me” ubwo uyu muhanzi yari yaje mu Rwanda, ibyo byose akaba ayumva ari imishinga izamufasha kugira urwego ageraho mu muziki we.
REBA HANO TETA DIANA NA GAEL FAYE BARIRIMBANA I KIGALI
Teta Diana yizeye ko hari intera ibikorwa azakorera i Burayi bizamugezaho
Muri iki kiganiro na Teta, yaboneyeho kwifuriza abakunzi be by’umwihariko n’abanyarwanda bose muri rusange kuzagira Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2015, we akaba azagaruka mu Rwanda nyuma y’amezi abiri, bivuga ko azaba ari i Burayi kugeza umwaka utaha mu mpera z’ukwezi kwa kabiri (Gashyantare).
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO