RFL
Kigali

Umuhanzikazi Sunny arabarizwa mu gihugu cya Singapore mbere yo gukorana indirimbo na Jaguar

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:24/03/2015 21:48
0


Umuhanzikazi Sunny yerekeje mu gihugu cya Singapore aho agiye kurangiza imishinga y’ indirimbo ahafite akazagaruka abanza guca mu gihugu cya Kenya aho azakorana indirimbo zitandukanye n’ umuhanzi ukomeye cyane Jaguar wo mu gihugu cya Kenya



Mu kiganiro twagiranye ubwo yatagezagaho indirimbo ye shya yise ‘ Akabizu’ mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Singapore aho uyu muhanzi agiye kurangiza imishinga y’ indirimbo ze yatangiye mu minsi yashize,  yadutangarije ko azahava agahitira mu gihugu cya Kenya aho azakorana imishinga y’ indirimbo afitanye na Jaguar  nyuma yahoo akazahita agaruka mu Rwanda

sunny

Sunny

UMVA HANO INDIRIMBO ‘AKABIZU’ YA SUNNY

Sunny yagize ati: “Ngiye mu gihugu cya Singapore kurangiza imwe mu mishanga nari nahatangiye ijyanye na muzika, ndateganya kuzahamara nk’ ibyumweru bibiri hanyuma nabwo nkazahita nyura mu gihugu cya Kenya kurangiza imishinga mfitanye na Jaguar nkabona kugaruka mu Rwanda

Sunny yakomeje avuga ko nagaruka mu Rwanda aribwo amashusho y’ indirimbo ‘Akabizu’ azahita ayashyira hanze kuko imirimo yo kuyitunganya igeze kure aha akaba ari naho ahera yisegura ku bakunzi b’ ibihangano bye ko kuba azatinda bizaterwa n’ ibikorwa arimo kandi byose bigamije guteza imbere muzika ye muri rusange.

sunny

Sunny afitanye imishinga na Jaguar

Sunny ni umuhanzikazi urimo gukorana imbaraga nyinshi ibikorwa bye bya muzika dore ko iyi ndirimbo ayishize hanze nta gihe giciyemo ashyize hanze iyo yise ‘ Nkunda kuririmba’ ndetse akaba agiye guhita akorana na Jaguar umaze kwigaruria abatari bake muri Afurika y’ Uburasirazuba.

REBA HANO AMASHUSHO Y’ INDIRMBO ‘NKUNDA KURIRIMBA’ YA SUNNY

 

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND