RFL
Kigali

Umuhanzikazi Sheebah Karungi yasobanuye impamvu atagaragaye mu ishyingurwa rya se umubyara

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/02/2018 16:10
6


Mu minsi ishize hamenyekanye inkuru mbi ko papa w'umuhanzikazi Sheebah Karungi yitabye Imana,gusa abenshi bakaba baratunguwe no kubona umukobwa we ariwe Sheebah ataritabiriye imihango yo gushyingura umubyeyi we. Shebah yatangaje impamvu atagaragaye mu gushyingura papa we ndetse anashimangira ko nta kosa na rimwe afite byose ari amakosa ya se.



Urupfu rwa Hamada Musoke papa wa Sheebah rwaje rukurikirana n'urwa Radio. Icyatangaje abantu benshi ndetse ntikinavugweho rumwe ni ukuba Sheebah Karungi atarigeze yitabira umuhango wo gushyingura se umubyara gusa nyuma y'iminsi igera kuri itanu uyu mubyeyi Hamada Musoke yitabye Imana, umukobwa we Sheebah Karungi yatangaje impamvu zabiteye.

Hamada Musoke mbere y'uko yitaba Imana yari yaratanze itegeko ko umukobwa we Sheebah atagomba kuzemererwa kumubona ndetse ko atanakwiye kuzagera ku mva ye mu gushyingurwa kwe. Yakomeje avuma uyu mukobwa ndetse anategeka umuryango wose kutazigera hagira uwifatanya na Sheebah mu bikorwa bye ibyo ari byo byose yaba ariho cyangwa atakiriho.

Image result for Sheebah Karungi inyarwanda

Sheebah Karungi yasobanuye impamvu atagiye gushyingura papa we

Mu butumwa bwuzuye agahinda no kurenganya cyane papa umubyara, Sheebah abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagaragaje impamvu zamuteye kutajya gushyingura se anavuga ko atigeze amuba hafi ngo amwereke urukundo kuva mu bwana bwe kugeza akuze. Muri ubwo butumwa kandi, Sheebah ntabwira se umubyara gusa ahubwo abwira muri rusange ababyeyi b'abagabo bose batita ku bana babo ngo babahe urukundo bakiri bato, akanabibutsa ko hari igihe gishobora kugera bakicuza ahahise bitagishobotse ko bahagarura by'umwihariko Amasabukurun'ibiruhuko batishimana hamwen'abana babo bakiri bato.

Mu gusoza ubutumwa bwe kandi Sheebah avuga ko nta kosa na rimwe rigomba kumushyirwaho cyane ko yari umwana muto atari afite icyo gukora cyangwa se kuvuga ku byo yabonaga biri kumubaho, ahubwo papa we yagombaga kwirengera ingaruka za byose cyane ko ari ibikorwa bye bwite. N'ubwo yarakariye cyane se umubyara ariko, Sheebah ababarira cyane nyina umubyara ndetse akanahamya ko yamubaye hafi muri byose akanamufasha uko ashoboye. Bityo abona nta muntu n'umwe ufite uburenganzira bwo gucira mama we urubanza rwamumanikisha.

Uko ubutumwa bwe bwari bumeze tugenekereje mu Kinyarwanda "Umunsi umwe uzaba uri wenyine maze wicuze kuba adahari.Uzicuza amasabukuru n'ibiruhuko utagaragayemo.Uzicuza kuba utaramubonye akura uri mu buzima bwe.Uzicuza buri kintu cyose wakoze kandi icyo gihe bizaba byaratinze cyane...Kandi NTIBIZIGERA BIBAA ikosa rye kuko yari umwana. Ntiyigeze ahitamo ipfunwe"

Sheebah
Ubutumwa Sheebah yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ema6 years ago
    Ariko muraducanga !!hejuru ngo nise wari waramuvumye ,hasi ngonumukobwa utararezwe nase!! Dufate ko ariye mpamvu atashyinguye se nkuko tittle ibivuga?
  • kalisa6 years ago
    uyu mukobwa nawe rwose yarakosheje buriya umubyeyi aba ari umubyeyi nta mpamvu zo kutamushyingura ngo ni uko mutumvikana rwose azasigara yicuza kuko agatima kazajya kamushinja abure amahoro tu
  • 6 years ago
    Barengera amafuti namashitani bakorana nayo ababyeyi babavuma bakigira abere
  • Marthens 6 years ago
    Uyu Yarasaze buriya Papa we yitandukanyije na shitani namwe mundebere uko Uwo mukobwa ameze YARARANGIYE
  • Alice 6 years ago
    Nubwo iyi nkuru idasobanura neza imvano ya byo byose, ariko nkurikije ibyo numva ni byo mbona hanze aha BAGABO mwite kubana mwabyaye mutitaye kubibazo n'amakimbirane mufitanye naba nyina, umugabo aratana n'umugore akibagirwa n'ibibondo babyaranye ejo bakura baba ibihangange muti ninjye WAMUBYAYE! Waramubyaye se uranamurera? Ibi si bisa nka bimwe bya DIAMOND na SE? Ubuse nawe napfa azagerayo? Habeeee kuko nawe ya maze kuvugako adakeneye kuzamva umuhungu we yaje kumushyingura. Ibyo umuntu abiba ni nabyo asarura!
  • sisi6 years ago
    alice uvuze ukuri ababyeyi babagabo nimusigeho kwirengagiza inshingano zanyu kubyara nturere usibye nabana mwabyaye nimana ntizabababarira aba bana bari kurerwa na banyina gusa bafite ibikomere mu mitima yabo nukora ibyo ujye umenya ko uri kwiremera ellshababu munzu yawe





Inyarwanda BACKGROUND