RFL
Kigali

Umuhanzikazi Reponse yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Sawa’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/10/2018 17:08
2


Umuhanzikazi Irafasha Sandrine ukoresha izina rya Reponse mu muziki yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Sawa’. Ni indirimbo ya Gatatu akoze nyuma y’izindi ebyiri aherutse gushyira hanze.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Reponse yavuze ko amaze amezi atatu yinjiye mu muziki ashaka gukora nk’umwuga. Yavuze ko yahereye ku ndirimbo yise ‘My number one’, ‘Twibyinire’ ziyongera kuri iyi ndirimbo nshya yise ‘Sawa’.

Ngo iyi ndirimbo ye yahisemo kuyita ‘Sawa’ ashaka kumvikanisha‘ uko umuntu aba amerewe nta kintu kimubangamiye’. Ati “Iyi ndirimbo nayiririmbye ngira ngo abantu bose baba biriwe mu kazi bayumve, biruhukire, ntibite kumunaniro bagize cyangwa kuzindi mbogamizi bahuye nazo, bumve ko ibintu byose ari sawa kugira ngo mu mutwe hamere neza,”

Muri iyi ndirimbo agira ati « Egera hino nkubwire, urankurura. Umubiri kuwundi, ikiganza kukindi, umunwa ku wundi, ijisho kurundi…Bebe iyo umfashe mba numva nasara. Mu rukundo narafashwe sinarekura.»

rense

Reponse yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Sawa'

Reponse yavuze ko ateganya gukora igitaramo mu Ukuboza 2018, afite gahunda ndende mu muziki yo gukomeza gukora kugira ngo nawe atere imbere nk’abandi. Amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Sawa’yatunganyijwe na MaxMasha.

REBA HANO 'SAWA' YA REPONSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Courage sister ukomeze muri iyo njyana nzagufasha nusohora indi ndirimbo nzakubwira uko nyidjejinga
  • abby the prince5 years ago
    courage my student from high school. @sandrine. keep it up your future is bright





Inyarwanda BACKGROUND