Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2017 ni bwo korari Siloam yakoze igitaramo gikomeye cyo gushima Imana muri gahunda yabo ya buri mwaka baba bagomba gukora igitaramo nk’ki.
Ni igitaramo cyabereye kuri Dove Hotel kuva saa munani z’amanywa kugeza saa moya z’umugoroba.Iyi korari kandi yashyize hanze CD iriho indirimbo 8 z’’amajwi zikubiye kuri album izaba igizwe n’indirimbo 15 iri gutegurwa.Ni igitaramo bari batumiyemo korari Hoziyana,Bosco Nshuti, na Jado Sinza. Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bukomeye kuko sale yari yakubise yuzuye ndetse n’abandi barahagarara, icyumba cyakira abarenga ibihumbi bitatu.
Korari Hoziyana yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zayo zakunzwe n’abatari bake mu bakunzi bayo maze barizihirwa baririmbana nayo hafi indirimbo zayo zose. Korari Siloam ari nayo yateguye iki gitaramo nayo yaje kuririmba nyinshi mu ndirimbo zayo nshya igaragaza ubuhamba buhanitse n’’amajwi meza cyane,ikintu cyashimishije abitabiriye iki gitaramo.
Korali Siloam yateguye iki gitaramo
Mu kiganiro n’umuyobozi wa kora Siloam Bwana Nkurunziza Jean Bosco yavuze ko bashimira Imana cyane yabanye nabo igitaramo kikagenda neza cyane.Yanakomoje kandi ku kuba itorero ryarabemereye gukorera ahantu heza hisanzuye kuri Dove Hotel. Uyu muyobozi kandi yavuze ko umwaka utaha amashusho y’indirimbo ziri kuri album nsha azashyirwa hanze n’’abakunzi ba Siloam bakabasha kuyabona bidatinze cyane ko ngo bari bari gufata ayo mashusho muri iki gitaramo.
Rev Ephraim Karuranga umuvugizi mukuru w'itorero ADEPR mu Rwanda nawe yishimiye imitegurire y’iki gitaramo anashimangira ko korari yujuje ibyangombwa kandi yanyuze mu nzira nziza bayemerera kujya gukorera ahantu yifuza harimo n’amhoteli akomeye ibisa n’ibivuguruza ibyo abantu bibaza bavuga ko gukorera igitaramo muri hoteli byaba bitemewe.
Abayoboze bakuru ba ADEPR bari bitabiriye iki gitaramo
Igitaramo kitabiriwe cyane
Korali Hoziyana yaririmbye muri iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO