RFL
Kigali

Umuhanzikazi Gretta yemeza ko agiye kwerekana itandukaniro mu bakobwa bakora muzika nyarwanda

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:12/10/2015 22:24
12


Umuhanzikazi Gretta, ahamya ko agiye kwerekana itandukaniro ry’umuziki yakoraga n’uwo agiye gukora ubu, kandi akemeza ko ari umwe mu bakobwa b’abahanzikazi bagiye kwereka abanyarwanda ko bashoboye kandi bafite icyerecyezo muri muzika, akaba yatangiye no gutekereza ku by’amarushanwa.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Ntukijijishe”, uyu muhanzikazi Gretta yasobanuye ko umwanya muto no kubura uko yita ku muziki we kubera amasomo byajyaga bimubera imbogamizi, ariko ubu akaba agiye kwerekana itandukaniro.

gretta

Ahereye ku mashusho y’iyi ndirimbo, yemeza ko yakoze ibishoboka byose ngo asohoke ari ku rwego rwiza kuburyo ashobora gushimisha uyareba, Mariva wayatunganyije nawe akaba asanzwe azwiho ubuhanga n’umwihariko kuburyo byanze bikunze abazabasha kuyareba azabanyura.

gretta

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NTUKIJIJISHE":


Uretse amashusho y’iyi ndirimbo “Ntukijijishe”, Gretta anemeza ko ubu afite indi mishinga y’indirimbo izajya hanze mu minsi micye iri imbere, imiririmbire n’uburyo bizitonderwa bikaba bizatungura kandi bikanyura cyane abakunzi ba muzika nyarwanda. Ashimangira ko uyu mwaka wa 2015 uzarangira buri wese amaze kubona ko amaze gutera indi ntambwe, kandi akaba yatangiye gutekereza n’uburyo yazajya mu bakobwa bahatanira ibihembo bitandukanye bya muzika birimo na Primus Guma Guma Super Star.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mmmm8 years ago
    Kera ndibuka umunyeshuri wageze kuza gutanga ishuri ahantu nigaga muri s5 we avuye ibyimana, Dutangiye kwiga atangira kwigamba no kwirata ati "njye nta muntu wantsinda kandi aho nigaga nta muntu wantsinda so uko Kwigamba kwe Amiga ko agiye kudukorera ikosora atwereke aho abera akaga" gusa burya ngo ubukana bw'ingo........ ........... "I gihembwe cya mbere yahise aba uwo 20. Nawe saba Imana iguhe umugisha mubyo urambuyeho amaboko yawe. Kuvuga ngo ugihe kwereka a aho utandukanira n'abandi? Uri iki se? abandi uba rusha iki? Ngutuye indirimbo ya teta ivuga ngo Kata. Byose tubishobozwa n'imana isumba byose.
  • celestin8 years ago
    Video nziza rwose kd courage nizibika zari amagi
  • munyampirwa8 years ago
    Mmm,urakoze kumvugira ibintu rwose!nagabanye agashyuhirane.usibye agasura imicurangire yo ntayo mbona. Yiringiye play back hhhhhhhhhhhhh!
  • General8 years ago
    Itandukaniro ugiye kwerekana ni ukwambara ubusa?
  • Bebe8 years ago
    Courage lol
  • leo8 years ago
    Courage cyane gretta ntiwite kubavuga amagambo aguca intege kuko bo bahoraho.turagushigikiye kandi ntakidashoboka ntucike intege
  • luck8 years ago
    Courage nshuti abaguca intege ngo ntushoboye ntubiteho kuko urashoboye rwose.turagushigikiye
  • Zara8 years ago
    Courage cyane gretta..iyi ndirimbo nikosoraa courage cyane abantu bo ntubiteho bahora bavuga ubusa ntanikintu bageraho..let them talk..courage turagushyigikiye tukuri inyuma.
  • lily8 years ago
    Wao congs gretta I like your song and video nikosora rekana nabijijisha
  • Ouunte8 years ago
    courage Gretta,abaguca intege ubirengagize nizibika zaramagi,ahubwo twongere ikindi kigoma gishya,tukurinyuma,much love
  • baptitus8 years ago
    courage kbs!
  • fatu8 years ago
    Uyumukobwa numuhanga reba indirimbo yambere asohoye uzigereranye niza butera agitagira bigaragareko uzavamwo umuhangapee caourage kosora imwambarire gusa ibindj nisawa





Inyarwanda BACKGROUND