Umuhanzikazi Gretta, ahamya ko agiye kwerekana itandukaniro ry’umuziki yakoraga n’uwo agiye gukora ubu, kandi akemeza ko ari umwe mu bakobwa b’abahanzikazi bagiye kwereka abanyarwanda ko bashoboye kandi bafite icyerecyezo muri muzika, akaba yatangiye no gutekereza ku by’amarushanwa.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Ntukijijishe”, uyu muhanzikazi Gretta yasobanuye ko umwanya muto no kubura uko yita ku muziki we kubera amasomo byajyaga bimubera imbogamizi, ariko ubu akaba agiye kwerekana itandukaniro.
Ahereye ku mashusho y’iyi ndirimbo, yemeza ko yakoze ibishoboka byose ngo asohoke ari ku rwego rwiza kuburyo ashobora gushimisha uyareba, Mariva wayatunganyije nawe akaba asanzwe azwiho ubuhanga n’umwihariko kuburyo byanze bikunze abazabasha kuyareba azabanyura.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NTUKIJIJISHE":
Uretse amashusho y’iyi ndirimbo “Ntukijijishe”, Gretta anemeza ko ubu afite indi mishinga y’indirimbo izajya hanze mu minsi micye iri imbere, imiririmbire n’uburyo bizitonderwa bikaba bizatungura kandi bikanyura cyane abakunzi ba muzika nyarwanda. Ashimangira ko uyu mwaka wa 2015 uzarangira buri wese amaze kubona ko amaze gutera indi ntambwe, kandi akaba yatangiye gutekereza n’uburyo yazajya mu bakobwa bahatanira ibihembo bitandukanye bya muzika birimo na Primus Guma Guma Super Star.
TANGA IGITECYEREZO