Mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda muri iki gihe u Rwanda rwibuka iminsi ijana yakozwemo Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994,Gogo uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana yashyize hanze indirimbo ihumuriza ababaye , anakangurira abanyarwanda kutisenyera igihugu.Mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda muri iki gihe u Rwanda rwibuka
Gogo avuga ko indirimbo’Humura’ yayikoze mu rwego rwo gutanga umusanzu we nk’umuhanzi mu kubaka imibanire y’abanyarwanda muri rusange.
Umuhanzikazi Gogo arahumuriza ababaye,anasaba abanyarwanda gusenyera umugozi umwe
Mu magambo ye , Gogo yagize ati” Indirimbo’ Humura’ikubiyemo ubutumwa bugenewe abanyarwanda bose. Ni byiza ko dukwiriye gufatanya nk’abanyarwanda tukiyubakira igihugu aho kugisenya. Na Bibiliya Ijambo ry’Imana ridusaba gukunda igihugu, tutitaye ku idini iryo ari ryo ryose. Kugira ngo abantu baterane basenge Imana kandi banayiramye bisaba ko igihugu kiba gifite amahoro. ”
Yagize kandi n’amagambo y’ihumure ageza ku banyarwanda bose bahungabanyijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababuze ababo muri rusange. Ati” Uyu munsi ushobora kuba ushavuye ariko ejo ukaba wishimye. Ndasaba ababuze ababo gukomera,kwihangana no gushikama bagasenga Imana yo itanga amahoro yo mu mutima.”
Gogo akaba ateganya kuzakora igitaramo cyo gushimira Imana no kuyiramya azakora mu kwezi kwa Kamena afatanyije n’abandi bahanzi bagenzi be baririmba indirimbo zo kuramya Imana no kuyihimbaza.
Kanda hano wumve indirimbo'Humura' ya Gogo yafatanyije na Rene Patrick
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Nturakizwa' ya Gogo
TANGA IGITECYEREZO