RFL
Kigali

Umuhanzikazi Gogo yashyize hanze indirimbo itanga ihumure kubafite intimba ku mutima

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:14/04/2015 17:04
1


Mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda muri iki gihe u Rwanda rwibuka iminsi ijana yakozwemo Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994,Gogo uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana yashyize hanze indirimbo ihumuriza ababaye , anakangurira abanyarwanda kutisenyera igihugu.Mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda muri iki gihe u Rwanda rwibuka



Gogo avuga ko indirimbo’Humura’ yayikoze mu rwego rwo gutanga umusanzu we  nk’umuhanzi mu kubaka imibanire y’abanyarwanda muri rusange.

Umuhanzikazi Gogo

Umuhanzikazi Gogo arahumuriza ababaye,anasaba abanyarwanda gusenyera umugozi umwe

Mu magambo ye , Gogo yagize ati” Indirimbo’ Humura’ikubiyemo ubutumwa bugenewe abanyarwanda bose. Ni byiza ko dukwiriye gufatanya nk’abanyarwanda tukiyubakira igihugu aho kugisenya. Na Bibiliya Ijambo ry’Imana ridusaba gukunda igihugu, tutitaye ku idini iryo ari ryo ryose. Kugira ngo abantu baterane basenge  Imana kandi banayiramye bisaba ko igihugu kiba gifite amahoro. ”

Yagize kandi n’amagambo y’ihumure ageza ku banyarwanda bose bahungabanyijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababuze ababo muri rusange. Ati” Uyu munsi ushobora kuba ushavuye ariko ejo ukaba wishimye. Ndasaba ababuze ababo gukomera,kwihangana no gushikama bagasenga Imana yo itanga amahoro yo mu mutima.

Gogo akaba ateganya kuzakora igitaramo cyo gushimira Imana no kuyiramya azakora mu kwezi kwa Kamena afatanyije n’abandi bahanzi bagenzi be baririmba indirimbo zo kuramya Imana no kuyihimbaza.

Kanda hano wumve indirimbo'Humura' ya Gogo yafatanyije na Rene Patrick

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Nturakizwa' ya Gogo

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Robert9 years ago
    Nibura yambaye neza, ntabwo ameze nkabo njyambona babeshya ngo barambaye,kdi ari ugutera Imana agahinda!!!!





Inyarwanda BACKGROUND