RFL
Kigali

Alyn Sano yateguye igitaramo ‘Alyn Sano Live Concert’ kizagaragaramo n’abahanzi bo mu bindi bihugu

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/05/2018 10:55
1


Nyuma yo gusoza amashuri ye ya Kaminuza umuhanzikazi Sano Alyn yatangaje ko agiye kwita cyane ku muziki we nta kindi kikimugora. Kuri ubu yateguye igitaramo kigaragaza ko ibyo yatangaje icyo gihe ari ukuri.



Amazina ye asanzwe ni Sano Shengero Aline, aririmba injyana zitandukanye harimo Jazz, Blues, Soul na Pop. Iki gitaramo yateguye ni icy'umuziki w’umwimerere yahaye izina rya ‘Alyn Sano Live Concert’ kizaba kirimo injyana ya Jazz na Soul kikazagaragaramo abahanzi baturutse mu Rwanda no hanze yarwo nko muri Uganda.

Ni igitaramo kizaba ku itariki 3 Kamena 2018, kikazabera muri Salle y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro’ RRA Auditorium (Rwanda Revenue Authority Auditorium) giherereye ku Kimihurura. Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa mbiri z'ijoro ariko kuva Saa kumi n'ebyiri imiryango izaba ifunguye nk’uko uyu muhanzikazi yabtangarije Inyarwanda.com

Sano

Sano Alyn nyuma yo gusoza amashuri ari kwita ku muziki

Tumubajije impamvu yateguye igitaramo cya Live aho gukoresha Play Back inamenyerewe cyane mu Rwanda, yagize ati “Njyewe ku bwanjye, Live nyifata nk’umuziki w’umwimerere nyine. Bifasha abantu kuryoherwa bakumva umuziki nyawo. Naho Play Back yo, ntibyagorana abantu barinda kuza ahubwo bakiyumvira audio ubwo bikarangira…” Nk’uko bigaragara ku mpapuro zo kwamamaza iki gitaramo, kwinjira ku bazagura amatike mbere y’igitaramo bazayagura amafaranga make cyane ugereranyije n’uko azaba agurwa ku muryango ku munsi w’igitaramo

Alyn Sano

Igitaramo cya Alyn Sano kizaba kirimo abahanzi batandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Thomas5 years ago
    Courage Alyn sano.





Inyarwanda BACKGROUND