Nyuma yo gusoza amashuri ye ya Kaminuza umuhanzikazi Sano Alyn yatangaje ko agiye kwita cyane ku muziki we nta kindi kikimugora. Kuri ubu yateguye igitaramo kigaragaza ko ibyo yatangaje icyo gihe ari ukuri.
Amazina ye asanzwe ni Sano Shengero Aline, aririmba injyana zitandukanye harimo Jazz, Blues, Soul na Pop. Iki gitaramo yateguye ni icy'umuziki w’umwimerere yahaye izina rya ‘Alyn Sano Live Concert’ kizaba kirimo injyana ya Jazz na Soul kikazagaragaramo abahanzi baturutse mu Rwanda no hanze yarwo nko muri Uganda.
Ni igitaramo kizaba ku itariki 3 Kamena 2018, kikazabera muri Salle y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro’ RRA Auditorium (Rwanda Revenue Authority Auditorium) giherereye ku Kimihurura. Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa mbiri z'ijoro ariko kuva Saa kumi n'ebyiri imiryango izaba ifunguye nk’uko uyu muhanzikazi yabtangarije Inyarwanda.com
Sano Alyn nyuma yo gusoza amashuri ari kwita ku muziki
Tumubajije impamvu yateguye igitaramo cya Live aho gukoresha Play Back inamenyerewe cyane mu Rwanda, yagize ati “Njyewe ku bwanjye, Live nyifata nk’umuziki w’umwimerere nyine. Bifasha abantu kuryoherwa bakumva umuziki nyawo. Naho Play Back yo, ntibyagorana abantu barinda kuza ahubwo bakiyumvira audio ubwo bikarangira…” Nk’uko bigaragara ku mpapuro zo kwamamaza iki gitaramo, kwinjira ku bazagura amatike mbere y’igitaramo bazayagura amafaranga make cyane ugereranyije n’uko azaba agurwa ku muryango ku munsi w’igitaramo
Igitaramo cya Alyn Sano kizaba kirimo abahanzi batandukanye
TANGA IGITECYEREZO