RFL
Kigali

Umuhanzi w’umunya-Uganda Hanson Baliruno yageze i Kigali kwamamaza ibihangano bye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/10/2018 11:38
0


Hanson Baliruno umunyamuziki ufite inkomoko muri Uganda yagaze i Kigali mu Rwanda muri gahunda yo kwamamaza indirimbo ze. Yavuze ko ari ku nshuro ya kabiri ageze mu Rwanda ahantu yishimira kugaruka buri gihe iyo abitekerejeho.



Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Titanic’ yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana ku isaha ya saa mbili (8h00) za mu gitondo. Yabwiye itangazamakuru ko aje i Kigali mu rugendo rwo kwamamaza ibihangano bye amaze igihe akora.

Yavuze ko atari ubwa mbere kuko no mu myaka ishize nabwo yageze i Kigali yamamaza ibihangano bye, urugendo yishimira ko yungukiyemo byinshi. Yagize ati “Ndi i Kigali mu rugendo rwo kwamamaza ibihangano byanjye. Ni urugendo rwa kabiri mpakoreye kuko no mu myaka yatambutse narahageze. Nishimiye uko nakiriwe ndetse nagiye mbona ubutumwa butandukanye bw’abantu bambwira ko barushije kubona ibyo nkora.”

Hanson yavukiye mu gace ka Nsambya akurira ahitwa Kasubi mu mujyi wa Kampala muri Uganda. Ni umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi akaba rurangiranwa mu miririmbire. Uyu musore yavukiye mu muryango w’abanyamuziki, afite ubuzima bw’umuziki bugabanyijemo ibice bibiri kuko yabanje kuririmba indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ nyuma arahindura yinjira muri ‘Secular’.

Hanson

Uyu musore yavuze ko atari ubwa mbere ageze mu Rwanda

Kwinjira mu ndirimbo za ‘Secular’ yabwiye itangazamakuru ko ari amahitamo yakoze kandi ko ari ubushabitsi. Ati “ Ntabwo navuga ko navuye muri ‘Gospel’ ahubwo ni ‘business’.

Ku myaka 10 gusa, Hanson yaririmba muri korali aho yari umwe mu bayobora imiririmbire ya bagenzi be. Avuga ko ari umunyamuziki mwiza wakoranye na bahanzi batandukanye muri Afurika y’Uburasirazuba. Mubo yakoranye harimo Saida Karoli, Samali Matovu Malaika n’abandi benshi.

Hanson avuga ko hari imishinga y’indirimbo ari guteganya gukora na Charly&Nina, ariko ngo byose biracyari mu biganza by’abajyanama be.Yavuze ko azamara iminsi ibiri mu Rwanda, agasubira mu Uganda gukomeza ibikorwa by’umuziki.

Uyu musore yamanyekanye mu ndirimbo nka: “Akatambala” yakoranye na Saida Karoli [bivugwa ko bombi bafitanye igitaramo mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka], “Die Hard”, “Yes Yes” yasohotse muri 2017, “Njaga”, “Titanic” , “Kandanda” n’izindi nyinshi.

AMAFOTO:

uyu muhanz

Uyu muhanzi yavuze ko yaje i Kigali muri gahunda yo kwamamaza indirimbo ze

yago um

Umunyamakuru Yago wa Radio/TV10 [uri iburyo] wateguye urugendo rw'uyu muhanzi mu Rwanda

yago avuga ko

yaje i oga

 

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA HANSON BALIRUNO YISE 'TITANIC'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND