RFL
Kigali

Umuhanzi Ukizamuka Edyzzon yaganiriye na Inyarwanda.com

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:13/10/2017 17:43
0


Edyzzon, amaze imyaka igera kuri ine ari umuhanzi ariko ntiyagize amahirwe yo guhita amenyekana



Tumaine Elyse, ukoresha Edyzzon nk’izina rye ry’ubuhanzi, ni umwe mu bahanzi bakiri kuzamuka ukora injyana ya R&B.Yatangiye umuziki akora injyana ya Hip Hop gusa nyuma yaje kuyivamo aririmba injyana ya R&B kuko yumvaga ariyo imufasha gutanga neza ubutumwa bwe bukagera kuri benshi mu buryo bworoshye.

Umuhanzi Edyzzon

Umuhanzi Edyzzon

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Edyzzon yatubwiye byinshi ku bijyanye n’iri zina rye bitangaje cyane kuko buri nyuguti ifite icyo isobanura:

E: Elyse, izina yiswe n’ababyeyi be. D: Dinozor ni inyamaswa zitakibaho ariko yakunze cyane amateka n’imico yazo. Y: Yego, mu buzima bwe, Edyzzon akunda igisubizo cyangwa se ijambo Yego. Z: Zeru, nk’uko akunda ijambo Yego ni nako yanga cyane gukorera kuri Zeru. Z: yifuje kutayitangaza. O: Orange ibara Edyzzon akunda cyane mu buzima bwe na N: Neymar, umukinnyi w’umupira w’amaguru akunda cyane.

Uyu muhanzi yabwiye Inyarwanda.com ko“Ndibuka bwa mbere njya muri studio hari kuri Saint Valentin ya 2013, nari naratsinze amarushanwa yari yateguwe na TV10, nibo bamfashije kuzamuka banamfasha kujya muri Studio bwa mbere. Gusa ntitwaje gukomezanya ahubwo byageze aho ndifasha nkoresha imbaraga zanjye zose mbasha gusohora indirimbo yanjye ya mbere yitwa 'Biramvuna', nkomeza gukora ubu nabonye Management Team yitwa UTC Entertainment Ltd. dukorana yanamfashije gushyira hanze indirimbo yitwa 'Urukundo Ngukunda

Kuri ubu Edyzzon afite indirimbo 2 ziri hanze arizo “Biramvuna” ari nayo yatangiriyeho bwa mbere ifite n’amashusho yayo n’indi yitwa “Urukundo Ngukunda” aherutse gushyira hanze mu minsi ishize aho ubu afite Management Team ari gukorana nayo imufasha umunsi ku munsi mu kuzamura impano ye. Yatubwiyeko kandi afite ibihangano byinshi biri gutunganywa azaha abakunzi be mu minsi iri imbere.

Edyzzon yadutangarijeko nta muhanzi wihariye afata nk’icyitegererezo kuri we, gusa yubaha umuntu wese ukora umuziki kuko azi neza uburyo bivuna, ndetse hari n’indirimbo akunda cyane cyane iziba zisohotse vuba.

Ni kenshi abantu bakunze kumwitiranya n’umu Raperi Riderman, twifuje kumenya niba baba bafitanye isano na Riderman, Edyzzon avugako nta sano bafitanye ryihariye uretse kuba amwubaha nk’uwamutanze kugera muri Muzika yakishimira kwita nka Mukuru we, uretse kandi kuba bombi bakora Umuziki kandi ari Abanyarwanda nta kindi kidasanzwe.

 Abajijwe impamvu ataragera ku rwego rwo kumenyekana cyane, Edyzzon yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko bigoranye cyane guhita ugera kure cyane ko ubushobozi bwagiye bumuzitira, bikunze no kuba kuri bagenzi be bakizamuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND