RFL
Kigali

Umuhanzi The Son ari gutunganya amashusho y’indirimbo ye nshya

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/11/2017 16:05
1


Umwe mu bahanzi nyarwanda bamenyekanye cyane ariko akaza gusa n’ucecetse kuri ubu yagarutse kwiyereka abakunzi b’ibihangano bye akaba ari gutunga amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Nahita Nsara’ izajya hanze vuba aha.



Ubusanzwe The Son afite indirimbo 5 arizo: ‘Ndaremba’, ‘Burundu’, ‘Ndi uwawe’ yafatanyije na Edouce, ‘Mon Oasis’ n’indi yitwa ‘Umutima Wawe’ aherutse gushyira hanze, iyi ikaba ari iya 6 izaba yitwa ‘Nahita Nsara’.

The Son

Bimwe mu bizagaragara mu ndirimbo 'Nahita Nsara' ya The Son

The Son

The Son mu ifatwa ry'amashusho ya 'Nahita Nsara'

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com The Son yagize ati “Mu rwego rwo guha abakunzi banjye audio na video icya rimwe nk’uko nabibasezeranyije, ndi gutunganya amashusho y’indirimbo yanjye ‘Nahita Nsara’ nk’uko ubusanzwe amajwi n’amashusho mbibahera rimwe. Izajya hanze mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12.”

 The Son

Hafatwaga amashusho ya 'Nahita Nsara'

The son


Kanda hano urebe indirimbo Umutima Wawe ya The Son


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    hhhhhh uwo icyo azi nuguteka imitwe yambura udufaranga abantu gusa





Inyarwanda BACKGROUND