RFL
Kigali

Umuhanzi SQ , yinjiye mu buhanzi bw'ubugeni aho afite impano y'agatangaza

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:30/07/2014 15:55
3


Umuhanzi w’umunyabugeni Niyigena Emmanuel wamenyekanye SQ, ubwo yakoraga umuziki ndetse nyuma akaza kuba SQ Emmanuel ubwo yinjiraga mu buhanzi bw’ubugeni ni umuhanzi ufite impano ikomeye mu bugeni dore ko ashushanya umuntu neza neza akagaragara nk’uko asa.



Mu kiganiro twagiranye na SQ Emmanuel yadutangarije yamenye ko afite impano yo gushushanya ubwo yari mu mashuri abanza aho yahoraga atangaza abantu benshi mu bishushanyo yakoraga mu isomo ryo gushushanya.

SQ

Kuva akiri umwana,SQ yakundaga gushushanya kandi akabikorana ubuhanga butangaje

Nyuma yaho amasomo yatumye atabikora nk’umwuga ariko ubu arabikora neza. Yagize ati “Narabikundaga cyane gusa sinari kubona uko mbikora bitewe n’amasomo. Nakomeje kujya mbikorera mu makaye yanjye no ku mpapuro zose mbonye kuko ntari mfite uko mbikora mu buryo bugaragara. Narangije amashuri yanjye yimbuye mu ishami ry’ubumenyamuntu(Sciences Humaines) hanyuma niga na Kaminuza. Ndangije amasomo yanjye rero kuko nari ngikunda gushushanya kandi mbona mbizi nahisemo kuba ariwo mwuga nkora nubwo ntaho wari uhuriye n’ibyo nize.

SQ

N'ubwo ntaho byari bihuriye n'ubumenyi yakuye mu ishuri, SQ yahisemo gukora ibijyane n'ubugeni kuko yari impano ya kandi abikunda cyane

Kuko nta bumenyi buhagije nari mbifitemo rero nahisemo kwegera abandi basanzwe babikora, babifitemo ubumenyi buhagije maze ngana “Bahe Arts Center” nkorana nabo mu gihe cy’amezi atanu ni ukuvuga guhera muri Mutarama,2014 kugeza mu kwezi kwa Gicurasi bampugura ku bintu bitandukanye byatumye mva mu gukora ibintu mu buryo bubonetse bwose ahubwo ntangira noneho gukora nk’umunyamwuga(professionel)

SQ

Aha yari yashushanyije ifoto y'umuhanzi Michal Jackson

Nyuma yo kuhakura ubumenyi butandukanye akava ku gugora ibintu mu kavuyo noneho akabikora nk’umunyamwuga ntiyigeze ahava aracyahakorera ariko ubu arasa n’uwikorera. Yagize ati “Kugeza ubu sindabona ibikoresho n’ahantu ho gukorera hitwa ahanjye ngo nkore cyane ndacyaba muri “Bahe Arts Center” aho nkora ibihangano abantu bansabye(commande). Ni ukuvuga, umuntu aransanga akambwira icyo yifuza nkakimukorera. Hari n’ibindi n’ubwo bikiri bike nkora hanyuma ngategereza abakiriya baza kubishaka. Sindabimaramo igihe kinini ngo mvuge ko mbona benshi ariko baraboneka buhoro buhoro.”

SQ

Mu mezi agera kuri atanu gusa SQ yari amaze kubona ubumenyi buhagije bwo gukora mu buryo bw'umwuga

Yakomeje agira ati “Urugero hari nk’igihangano nasoje mu cyumweru gishize yitwa “Mama Africa”. Iki gihangano nkaba naragikoze by’umwihariko ngikoreye urubyiriko aho muri cyo ngaragaza uburyo Afrika umugabane wacu wagiye uhura n’ibibazo byinshi kugeza ubu ikaba ikirira cyane bitewe n’ingaruka zabyo. Nkaba rero narakigeneya urubyiruko kuko ariho imbaraga zizaturuka ngo aya marira y’igihe kitari gito ashira Africa yongere iseke.”

 

SQ

Iki nicyo gishushanyo yise Mama Africa

Ndashaka gutanga ubutumwa bwubaka abanyarwanda ndetse n’abantu bose muri rusange nkoresheje ibihangano byanjye. Ndanakangurira abanyarwanda kurushaho gukunda ubugeni.

SQ

Aba afite n'ibindi bishushanyo bitandukanye

 SQ yakoze umuziki kuva mu mwaka wa 2009 akirangiza amashuri yisumbuye hanyuma kubera amasomo kubivanga n’amasomo biramugora mu mwaka wa 2012 arabihagarika nyuma arangije kwiga ahita yinjira mu b’ubugeni.

 Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    wow mama africa ni bon kbsa
  • Sam9 years ago
    Can we get his contact please (his phone number would suffice). Thanks
  • THEO9 years ago
    BIG UP SQ.WE NEED THOSE PEOPLE IN OUR SOCIETY......





Inyarwanda BACKGROUND