RFL
Kigali

Umuhanzikazi Simi yasabye abafana be kudafata abapasiteri nk’Imana bamwamaganira kure

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:18/04/2018 19:22
0


Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,umuhanzikazi Simisola Bolatito Ogunleye uzwi nka Simi wo mu gihugu cya Nigeria yasabye abafana be kwima amatwi abapasiteri babahindurira ibitekerezo uko bishakiye,ahubwo nabo bafite ubwenge bwo kwihitiramo.Ni imvugo abafana be bamaganiye kure bamushinja kuba umuhakanamana



Simi mwamenye mu ndirimbo nka Joromi, Smile for me n’izindi yabwiye abafana be ko badakwiye gufata abapasiteri babo nk’Imana kandi nabo bashobora kwihurira n’Imana ubwayo. Yagize ati:

Bafana ntabwo Pasiteri ari Imana. Imana yaguhaye ubushobozi bwo kwivuganira nayo. Yego ni yo so ariko ntimukemerere abapasiteri kubagenzura, babatera ubwoba ku Mana y’urukundo. Ni byo pasiteri wawe arejejwe ariko nawe ni uko.


Simi yasobanuriye abafana be ko bafite imbaraga zo guhindura ubuzima bwabo kuko babishaka atari uko hari undi muntu wabitegetse. Simi yagize ati: "Bamwe mu bantu banjye ba hafi bahisemo gufata ibyemezo bihindura ubuzima bwabo kuko pasiteri yabivuze kuki abantu bashyira ubuzima bwabo mu maboko y’abapasiteri kandi Imana yaraduhaye imbaraga natwe."


Abafana benshi babinyujije ku rukuta rwa twitter bamusubije ko nta muntu wigeze yizera Imana  wavuga ibi,bamushinja guhakana ubushobozi bw’Imana.

Bamwe mu bafana ntibatinye no kumubaza niba aya yaba ari amwe mu magambo y’indirimbo ye nshya ihana Imana cyangwa indi nkuru yamubayeho yihishe inyuma y’iyi mvugo. Gusa ku rundi ruhande hari n’abamushyigikiye bemeza ko kuba umucunguzi Yesu yaje mu isi kugira ngo ahe imbaraga abantu bose. Simi wujuje imyaka 30 y'amavuko muri uyu mwaka wa 2018 yatangiye kumenyekana mu ruganda rwa muzika muri Nigeria mu mwaka wa 2014.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND