RFL
Kigali

Umuhanzi Sheebah Karungi yahishuye ubuzima bugoye yakuriyemo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/03/2017 8:52
0


Sheebah ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Bugande. Ku munsi w’abagore uyu mukobwa yahishuye ko atigeze agira ubuzima bworoshye ndetse ngo yarezwe na nyina gusa, nawe wahoraga mu gushakisha amafaranga bigatuma atabona umwanya wo kuganiriza abana be.



Sheebah uzwi mu ndirimbo nka Nkwatako yavuze ko yakuriye mu buzima budashamaje, mu bwana bwe ngo nyina yabareraga ari wenyine bigatuma akora imirimo myinshi itandukanye ngo abashe kubona icyo atungisha Sheebah n’abavandimwe be.

Sheebah Karungi's mum (dark skinned woman raising up her hand) attending one of the singer's past concerts.

Nyina wa Sheebah, aha yari mu gitaramo cy'umukobwa we, ni uwo w'umusatsi mugufi wazamuye ikiganza

Yanavuze ko nyina umwanya munini atabaga ari kumwe nabo ngo basangire ibyishimo hamwe nk’umuryango nko ku minsi mikuru ahubwo yabaga yirukanka akora hirya no hino. Sheebah yagize ati “Yampaye ubuzima, andera wenyine, nta kindi cyamuranze uretse gukora cyane, kwihangana, kugerageza gutera imbere, kuba umubyeyi mwiza no kwimenya. Ntitwabashije kuba inshuti magara, hari ibihe by’ingenzi mu buzima kuko yahoraga agenda, yagombaga gukora cyane kugira ngo tubone icumbi, ibyo kurya, amafaranga y’ishuri, kuvuzwa, kwambara n’ibindi... urutonde rwakomeza. Ibintu byose niwe byari biriho kuko sinibuka umunsi yabaga adahangayitse kubera ibintu runaka agomba kwishyura."

Sheebah yavuze ko ubu isi iri mu biganza bye kubera imvune za nyina. Ati “ Yirengagije ibyishimo bye ku giti cye kubera twe. Kubera imbaraga yatakaje n’umugisha we wa kibyeyi, ubu nshobora kuba umuntu ukomeye. Umunsi mwiza w’abagore ku mugore nzi ukomeye kurusha abandi”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND