RFL
Kigali

Rubavu: Umuhanzi Shaft yahuje imbaraga na Khalfan bakorana indirimbo bise 'Rwana'-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/08/2018 18:06
4


Kuri uyu wa mbere taliki 20 Kanama 2018 ni bwo indirimbo y'umuhanzi Shaft yafatanije na Pacifica ndetse n'umuraperi Khalfan yasohotse. Shaft yatangaje ko iyi ndirimbo ayitezeho umusaruro ukomeye by'umwihariko mu mujyi wa Kigali.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com Shaft yagaragaje ibyishimo ndetse n'akanyamuneza aterwa no kuba yarabonye amahirwe yo kuririmbana n'umuraperi Khalfan umwe mu bakomeye muri muzika nyarwanda mu njyana ya Hip Hop. Uyu muhanzi yakomeje atangaza ko afite icyizere gihagije cy'uko iyi ndirimbo bise Rwana igiye kumuha izina rikomeye kuruta iryo yarafite. Yagize ati:

Ndishimye cyane ubusanzwe Khalfan ndamukunda nkunda uburyo indirimbo ze ziba zanditse nkunda uburyo arapa ubwo rero kuba naragize amahirwe yo gukorana nawe ni byiza cyane kandi nzi ko iyi ndirimbo Rwana igiye kungeza kure na cyane ko uyu muhanzi yubashywe mu mujyi wa Kigali.

Ntwali Shaft ukoresha izina rya Shaft ryonyine muri muzika yaherukaga gukora indirimbo mu kwezi kwa Nyakanga 2018 ubwo yasohoraga iyo yise “Tsunami” ndetse yahuje imbaraga n'umuraperi Khalfan bakora indirimbo avuga ko izamugeza kure na cyane ko we yivugira ko Tsunami yamuhaye izina kurusha uko yabikekaga.

Rwana ni indirimbo yakozwe na Leonce Beats muri Revolution Music ifatwa ry'amajwi y'iyi ndirimbo rikaba ryarabaye mu gihe uyu muhanzi Khalfan yari muri Primus Guma Guma Super star muri Road Show yabereye i Rubavu muri uyu mwaka wa 2018. Pacifica ni umuhanzi wo mu karere ka Rubavu akaba ari nawe waririmbye inyikirizo y’iyi ndirimbo Rwana yahuriwemo na Khalfan ndetse na Shaft. 

UMVA HANO 'RWANA' YA SHAFT FT PACIFICA & KHALFAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elmerine5 years ago
    Inyarwanda.com u de best and we would like u to give us some history of our artist Shaft Ntwali iam in Nyamyumba Sector thank u so much inyarwanda
  • Lucky 5 years ago
    Kbx Njy nkunda indirimbo za shafty arko Iyi ndirimbo yise rwana arikumwe na kharfan yatumye mwemera biranze shafy Kbx krg
  • mukunzi yaya5 years ago
    Elme kbsa that history is needed there oz niba irubavu dufite an artist like Shafty ukorana na Khalifan namahirwe Inyarwanda kbsa nidufashe kumumenya neza through his biograph andddd pacifica as well keep on Rubavu uppppppppppppppppppppp
  • Ndandambara ikospeed5 years ago
    Ok nibyoteifuzako bigaragaza muzika iva irubavu mubugoyi kuko.ewane nimbamu yamungu murambamije





Inyarwanda BACKGROUND