RFL
Kigali

Rugabisha yashyize hanze indirimbo 'Hero Mama' ishingiye ku nkuru mpamo-YUMVE

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:27/04/2018 7:37
0


Ubusanzwe amazina ye ni Nizeyimana Kassim akaba akoresha izina ry'ubuhanzi Rugabisha. Ni umusore wamenyekanye mu ruhando rwa sinema ubu akaba yamaze kwinjira mu muziki nyarwanda n'indirimbo ye yise 'Hero Mama' ishingiye ku nkuru mpamo.



Rugabisha yakunze kugaragara muri filime z'uruhererekane harimo niyitwa Virunga School ubu kandi akaba ari mu bategura Festival yitwa Mashariki African Filime Festival. Nizeyimana Kassim ari we Rugabisha atangiye umuziki we ku mugaragaro n'indirimbo yise Hero Mama. Rugabisha aganira n'umunyamakuru w'inyarwanda yamutangarije ko kwandika iyi ndirimbo byaturutse kuri Mama we aho yitegereje uburyo amwitaho kandi ari we azi kuva mu bwana bwe. Yagize ati:

Nuko ari we nzi kuva ndi umwana kugeza mbaye umugabo ni we Mama kandi ni we Papa, mbese ni byose kuri njye, kuva kera yambaye hafi ntiyantereranye  yampaye byose nanjye nsanze nta kindi namukorera uretse kumushimira mbinyujije muri iyi ndirimbo, bisobanuye ko yambereye intwari kugeza n'ubu.    

Uyu muhanzi n'ubwo yayikoze agendeye ku mubyeyi we, gusa ubutumwa burimo ni ubw'abantu bose kuko buri muntu wese aba afite byinshi yashimira umubyeyi we cyangwa uwo afata nk'umubyeyi we. Amwe mugambo agaruka muri iyi ndirimbo harimo aho avuga ngo "Ni wowe rukundo, wampaye byose, urabaruta bose Mama." Asubiramo cyane ashimangira ko Mama we ari intwari ati "Ndagukunda Mama (I love you Mama). 

Rugabisha yiteguye gufatanya umuziki n'ibikorwa bya sinema na cyane ko ngo ntaho bitanira byose kuko bigendana n'ubuhanzi. Rugabisha aganira yakomeje avuga ko nubwo atangiye urugendo rwa muzika ubu, guhanga yabitangiye kera akiga mu mashuri yisumbuye gusa ngo igihe ni iki. Yagize ati: "Gutangira muzika ubu ni uko ari cyo gihe nihaye cyo gutangira ku mugaragaro, mbijemo mbikunze kandi nzabikora nk'umwuga wantunga".

Rugabisha yakomeje atangaza ko imbogamizi azahura nazo zitazatuma acika intege kuko ari byo bizamufasha kugira inzozi impamo. Uyu muhanzi ukomora impano kuri Sekuru we wari uzi kuririmba no gucuranga inanga, yadutangarije ko amashusho y'iyi ndirimbo azasohoka vuba, cyane ko amashusho yamaze gufatwa.

rugabisha

Ibikoresho byakoreshejwe mu ifatwa ry'amashusho ya 'Hero Mama' azasohoka vuba

Umva iyi ndirimbo ya Hero Mama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND