RFL
Kigali

Umuhanzi R.Tuty mu myiteguro isoza album azamurikira mu bihugu 3

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:1/03/2015 18:04
2


Umuhanzi R.Tuty kuri ubu ubarizwa mu gihugu cy’Ububiligi ari mu myiteguro ikomeye yo kurangiza indirimbo zizaba zigize Album ‘Intero y’umutima’ ateganya kuzamurika mu bihugu bitatu binyuranye:Ububiligi ari naho abarizwa, u Rwanda nk’igihugu cy’amavuko ndetse no mu Burundi.



Nkuko yabitangarije inyarwanda.com, R.Tuty amaze kurangiza indirimbo 4 muri 10 zizaba zigize iyi album. Mu ndirimbo uyu muhanzi yamaze kurangiza gushyira hanze ni ‘Impumeko’, ‘Urufunguzo’, ‘Ange mutima’, ndetse na ‘Yambi Yambi remix’.

PDG

PDG Brenda Nambi (Hagati)waririmbwiwe indirimbo na R.Tuty

Kuri iyi album hakazasohokaho n’indirimbo uyu muhanzi yaririmbiye Umunyarwandakazi akaba n’umucuruzikazi PDG Brenda Thanbi akaba yarayise ‘PDG Brenda’. Izindi ndirimbo zigize iyi album zikaba zibikiwe abakunzi ba muzika ndetse n’umuhanzi R .Tuty akazazibagezaho mu gihe kizaza.

Tuty 

Umuhanzi R.Tuty

Nkuko yakomeje abidutangariza,umuhanzi  R.Tuty arateganya kuzamurika Album’Intero y’umutima’ mu gihugu cy’Ububiligi mu kwezi kwa Gicurasi 2015, mu kwezi kwa Kamena akazayimurikira abanyarwanda mu Mujyi wa Kigali. Nyuma yaho uyu muhanzi akazerekeza no mu gihugu cy’Uburundi kuhamurikira iyi album.

Kanda hano wumve indirimbo 'Impumeko' R.Tuty

Mu mishanga afite imbere harimo ko ateganya gushinga studio itunganya umuziki mu Rwanda , aho umuhanzi wese uzayigana adafite ubushobozi bwo kwiyandikira indirimbo  cyangwa afite ibibazo mu miririmbire byose azajya abikorerwa.

Umuhanzi Alain Thierry Nikuze ukoresha amazina y’ubuhanzi nka R.Tuty yamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Idini y’ifaranga’. Kuri ubu akaba abarizwa mu gihugu cy’Ububiligi aho akorera akazi ke ka buri munsi ndetse akanakurikira amasomo ya muzika mu gucuranga Piano(Solvege) no kuvuza ingoma mu ishuri rya Academie de Bruxelles.

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karera9 years ago
    shaurarenze peee ariko ufite ijwi ryiza uwampankazakubona live uririmba byanshimisha cyanecourage....
  • ingabire9 years ago
    Uyumuhanzi tuty ndamwemera cyane cyane mwijywi aririmbamo uriya mukobwa wumuherwe kazi Brenda !!! ni top !!





Inyarwanda BACKGROUND