Umuhanzi R.Tuty kuri ubu ubarizwa mu gihugu cy’Ububiligi ari mu myiteguro ikomeye yo kurangiza indirimbo zizaba zigize Album ‘Intero y’umutima’ ateganya kuzamurika mu bihugu bitatu binyuranye:Ububiligi ari naho abarizwa, u Rwanda nk’igihugu cy’amavuko ndetse no mu Burundi.
Nkuko yabitangarije inyarwanda.com, R.Tuty amaze kurangiza indirimbo 4 muri 10 zizaba zigize iyi album. Mu ndirimbo uyu muhanzi yamaze kurangiza gushyira hanze ni ‘Impumeko’, ‘Urufunguzo’, ‘Ange mutima’, ndetse na ‘Yambi Yambi remix’.
PDG Brenda Nambi (Hagati)waririmbwiwe indirimbo na R.Tuty
Kuri iyi album hakazasohokaho n’indirimbo uyu muhanzi yaririmbiye Umunyarwandakazi akaba n’umucuruzikazi PDG Brenda Thanbi akaba yarayise ‘PDG Brenda’. Izindi ndirimbo zigize iyi album zikaba zibikiwe abakunzi ba muzika ndetse n’umuhanzi R .Tuty akazazibagezaho mu gihe kizaza.
Umuhanzi R.Tuty
Nkuko yakomeje abidutangariza,umuhanzi R.Tuty arateganya kuzamurika Album’Intero y’umutima’ mu gihugu cy’Ububiligi mu kwezi kwa Gicurasi 2015, mu kwezi kwa Kamena akazayimurikira abanyarwanda mu Mujyi wa Kigali. Nyuma yaho uyu muhanzi akazerekeza no mu gihugu cy’Uburundi kuhamurikira iyi album.
Kanda hano wumve indirimbo 'Impumeko' R.Tuty
Mu mishanga afite imbere harimo ko ateganya gushinga studio itunganya umuziki mu Rwanda , aho umuhanzi wese uzayigana adafite ubushobozi bwo kwiyandikira indirimbo cyangwa afite ibibazo mu miririmbire byose azajya abikorerwa.
Umuhanzi Alain Thierry Nikuze ukoresha amazina y’ubuhanzi nka R.Tuty yamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Idini y’ifaranga’. Kuri ubu akaba abarizwa mu gihugu cy’Ububiligi aho akorera akazi ke ka buri munsi ndetse akanakurikira amasomo ya muzika mu gucuranga Piano(Solvege) no kuvuza ingoma mu ishuri rya Academie de Bruxelles.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO