RFL
Kigali

Peace Jolis yadutangarije byinshi ku ndirimbo ye nshya 'Un Million C’est Quoi'-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:4/07/2018 12:11
1


Muri iyi minsi kuva mu mpera z’icyumweru tuvuyemo, imwe mu ndirimbo nyarwanda nshya ziri kubica bigacika koko harimo indirimbo ya Peace Jolis bitewe n’amagambo ayirimo ndetse n’uko ikoze.



Iyo ndirimbo nta yindi ni “Un Million C’est Quoi” yumvikanamo imvugo z’ubu. Irabyinitse cyane kandi irashimishije rwose. Mu kiganiro gito Inyarwanda.com yagiranye na Peace Jolis twamubajije inkuru yihishe inyuma y’iyi ndirimbo ye asubiza ko byose byavuye mu nshuti ze (abajama be) ati: “Inshuti zanjye zikunda gukoresha cyane amagambo ari muri iriya ndirimbo. Kumwe uganira n’abajama bawe bakagira udu terme bakunda gukoresha, nko kubyina ntibakibivuga, ni ukuzunguza umubiri."


Peace yadutangarije ko ibyo aririmba muri iriya ndirimbo byavuye mu nshuti ze

Yakomeje atubwira ko ijambo rimwe bakoresha cyane ariko rimushimisha ati: "Kariya kajambo baragakunda cyane ka ‘1 Million c’est quoi’ rero numvise ari ko nakita indirimbo yanjye. Abashuti banjye bose batunguwe bumvise iriya ndirimbo kuko ibiyirimo byinshi ni ibyo tujya tuganira kijama…”

Peace

Indirimbo nshya ya Peace yitwa 1 Million Se Kwa

Muri iyi ndirimbo, Peace aba avuga ngo Miliyoni 1 ni iki? Ndetse akanasaba kugira uwo ahindurira ubuzima, hari abatekereje ko aba ari guha uburenganzira umukobwa bwo kumurya amafaranga, mu mvugo y'uyu ni ukumukura. Peace yadutangarije ko atari byo rwose asaba abantu kumwumva neza ati “Oyaaa! (Aseka cyane) Ni ukuri banyumve neza, simba mvuga umukobwa ngo ankure. Ni ukwishima ku bantu bose. Nka kumwe umuntu agira umunsi umwe wihariye akishima. Mvugamo ko atari ugusesagura kandi nzi kuyakorera, bivuze ko atari ukuyishimamo yose.”

Peace

Peace avuga ko ataba aha uburenganzira umukobwa bwo kumukura

Kimwe mu bitangaje cyane kuri iyi ndirimbo ni uko yakozwe iminota mike cyane bishoboka. Mu minota 30 yari irangiye nk’uko Peace yabitangarije INYARWANDA. Ndetse we yanatunguwe bikomeye n’uburyo yakiriwe, abantu barayishimiye cyane birenze uko yabitekerezaga. Benshi bibaza ko amashusho yayo ashobora kuzaba arimo amafaranga menshi, Peace we avuga ko bishobotse nta n’igiceri na kimwe cyazayagaragaramo. Bidahindutse mu kwezi kumwe, twaba tubona amashusho ya '1 million Se Kwa' ya Peace Jolis.

Kanda hano wumve 1 Million Se Kwa indirimbo nshya ya Peace Jolis






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Ni byiza komeza ugaruke neza mu muziki?ubwo ndimo nkubona mu itorero





Inyarwanda BACKGROUND