RFL
Kigali

P Fire uzanye ingamba nshya muri muzika ye yasobanuye inkomoko y’indirmbo ye 'Kiravuna' anagira icyo asaba bakuru be-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/11/2017 12:54
0


Sostene Mutuyeyezu ukoresha izina rya P-Fire mu buhanzi ni umwe mu basore bakora injyana ya Hip Hop akaba avuga ko arambiwe kwitwa umuhanzi ukizamuka (Underground/upcoming) ndetse akanavuga ko aje gushyira ingufu mu muziki we agatsinda ibitego byinshi.



Ubusanzwe P-Fire yakuze akunda kwandika imivugo cyane ariko agahora yifuza ko ubutumwa buri mu mivugo ye bwagera kuri benshi, gusa akabura uburyo bwo kubigeza kure. Mu mwaka wa 2009 yaje gufashwa na producer Pastor P wakoreraga muri Narlod Studio amufasha kwinjira mu muziki. Ndetse kuri ubu akaba ari kugenda amenyekana cyane kubera indirimbo ye yise “Kiravuna” iri kwibazwaho na benshi.

Ubwo P Fire yaganiraga na Inyarwanda.com yadusobanuriye uko yinjiye mu muziki agira ati “Ikintu cyanteye kwinjira muri music ubundi kuva na kera nakuze nkunda kwandika utuntu tw’imivugo. Nkakunda kumva nshaka kuyigeza ku bantu nkareba ahantu nahera kugira ngo nyitambutse nkabona ntaho. Nyuma nza gukunda Hip Hop, nakundaga music ariko ntariyumvamo ko nshobora kuyikora…Pastor P yansobanuriye ko niba nzi kuvuga no kuririmba nabishobora.”

Uyu muhanzi avuga ko aje muri muzika nta zindi gahunda ku ruhande kuko yemezako umuziki yawukora kandi ukamutunga. Yagize ati “Nzanye ingamba nshyashya nje muri music neza izindi fisible nazimanuye. Naje kubona ko nshobora gukora music ikaba yantunga cyangwa igatunga umuryango wanjye…Ndambiwe kwitwa underground cyangwa se upcoming. Maze igihe kinini mu kibuga nta gitego ntsinda, nkina ariko sintsinde; Ubu noneho ndumva nje nk’umuntu ufite izindi mbaraga mu kibuga, ndashaka gutsinda ibitego byinshi cyane.”

Kanda hano urebe ikiganiro P Fire yagiranye na Inyarwanda.com


P Fire kimwe n’abandi bahanzi bakora injyana ya Hip Hop nawe avuga ko iyi njyana bakora itari gutezwa imbere nk’izindi mu Rwanda. Aboneraho gushimira cyane Inyarwanda.com mu bufasha idahwema guha abahanzi mu guteza imbere impano n’ibihangano byabo ndetse akanasaba bakuru be mu njyana ya Hip Hop kutareba hafi ngo birare kuko bafite abafana. Abasaba kureba igikwiye ndetse bakanakorera hamwe bagateza injyana yabo imbere ikazagera ku rwego rushimishije bose bazafatanya kwishimira.

Kanda hano urebe indirimbo Kiravuna ya P Fire

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND