RFL
Kigali

Umuhanzi Niyorick uherutse kwinjira muri Gospel yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘Sinzarekera’ –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/01/2018 9:20
2


Niyorick ni umuhanzi w’umunyarwanda, akaba umwe mu banyempano muri muzika nyarwanda ariko utarahiriwe na muzika cyane ko igihe yamaze aririmba abamuzi bahamyaga ubuhanga bwe ariko ntibimuhire ngo yamamare nkuko abandi byifashe mu ruhando rwa muzika. Kuri ubu Niyorick yafashe icyemezo cyo kwinjira mu muziki wa Gospel.



Aya ni amakuru Niyorick yahaye Inyarwanda.com nyuma yuko yari ashyize hanze indirimbo ye yo kuramya no guhimbaza Imana, iyi akaba ariyo yafatiyeho icyemezo cyo kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Umunyamakuru yamubajije niba atari umuziki ahungiyemo nyuma yuko mu muziki usanzwe byari byanze, maze Niyorick abwira Inyarwanda ko atari byo ahubwo ko igihe kigeze akaba yasanze agomba gutangira gukorera Imana. Yunzemo ko yabitekerejeho igihe kinini.

niyorickNiyorick

Kuri ubu uyu muhanzi akaba yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri nyuma yo kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana , iyi ikaba indirimbo yise ‘Sinzarekera’ iyi ikaba indirimbo yakozwe na producer Evydecks mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na A-B Godwin.

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO NSHYA YA NIYORICK ‘SINZAREKERA’ 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkuranga victa6 years ago
    Turakwemera musaza courage
  • SAM-G6 years ago
    nicyo kibica mwabahanzi mwe ! murajarajara nti muzi kwicara hamwe !





Inyarwanda BACKGROUND