Niyorick ni umuhanzi w’umunyarwanda, akaba umwe mu banyempano muri muzika nyarwanda ariko utarahiriwe na muzika cyane ko igihe yamaze aririmba abamuzi bahamyaga ubuhanga bwe ariko ntibimuhire ngo yamamare nkuko abandi byifashe mu ruhando rwa muzika. Kuri ubu Niyorick yafashe icyemezo cyo kwinjira mu muziki wa Gospel.
Aya ni amakuru Niyorick yahaye Inyarwanda.com nyuma yuko yari ashyize hanze indirimbo ye yo kuramya no guhimbaza Imana, iyi akaba ariyo yafatiyeho icyemezo cyo kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Umunyamakuru yamubajije niba atari umuziki ahungiyemo nyuma yuko mu muziki usanzwe byari byanze, maze Niyorick abwira Inyarwanda ko atari byo ahubwo ko igihe kigeze akaba yasanze agomba gutangira gukorera Imana. Yunzemo ko yabitekerejeho igihe kinini.
Niyorick
Kuri ubu uyu muhanzi akaba yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri nyuma yo kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana , iyi ikaba indirimbo yise ‘Sinzarekera’ iyi ikaba indirimbo yakozwe na producer Evydecks mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na A-B Godwin.
REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO NSHYA YA NIYORICK ‘SINZAREKERA’
TANGA IGITECYEREZO