RFL
Kigali

Umuhanzi Ngombwa Timothy agiye gukora igitaramo cy’umuco

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:26/03/2015 13:32
0


Ku munsi w’ejo tariki 27 Werurwe 2015 nibwo hateganyijwe igitaramo cy’umuco karande cyateguwe n’umuhanzi akaba n’umusizi Ngombwa Timothy kizabera muri IPRC Kicukiro (ahahoze ari ETO Kicukiro ). Uyu muhanzi akazafatanya n’itorero Intayoberena guhera I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza I saa yine z’ijoro.



Kwinjira muri iki gitaramo kizaba kuri uyu wa gatanu ni 5000 Frw ndetse na 1000 Frw ku banyeshuri. Umuhanzi Ngombwa Timothy yakoze ibihangano bitandukanye byakunzwe n’abatari bake. Muri 1990 yaririmbye indirimbo “Inyange”, muri 1993 aririmba iyitwa  “Umwali” n’izindi zinyuranye yagiye aririmba harimo n’izagiye zisubirwamo n’abandi bahanzi nyarwanda.

Ngombwa

Umuhanzi Ngombwa  Timothy yibanda ku ndirimbo z’urukundo ndetse n’ibihozo  cyane cyane akibanda ku rukundo rw’iguhugu cye Rwanda .

Timothy

Umuhanzi Ngombwa Timothy

Muri uyu mwaka wa 2015 afite ibindi bihangano azageza ku banyarwanda, kandi ko abazitabira icyo gitaramo azabasogongezaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND