RFL
Kigali

Noopja wamamaye mu ndirimbo 'Murabeho ndagiye' yamaze gufungura Studio ye ahita asinyisha Iyzo nka Producer-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/09/2018 8:53
0


Nduwimana J Paul cyangwa se NoopJa ni umwe mu bahanz bakanyujijeho hano mu Rwanda, uyu mugabo wakoze indirimbo yise 'Murabeho ndagiye' yamamaye cyane hano mu Rwanda ndetse ikanifashishwa mu makampanye anyuranye yo kurwanya SIDA kuri ubu yamaze gukora Studio ye nshya yise 'Country Records'.



Tuganira n'uyu muhanzi yagize ati"uno munsi twatangije ibikorwa bya studio yacu Country Records. Ni studio nakoze nk'umuhanzi kugira ngo ize ibe igisubizo ku bahanzi batandukanye bifuzaga aho gukorera ibihangano byiza. Turateganya kumanuka tukajya mu ntara kugira ngo duhure n'abafite impano zitandukanye babuze uko batunganya ibihangano byabo."

Niz BeatsNiz Beats muri Studio ya Noopja

Uyu mugabo yafunguye studio ye kuri uyu wa kane tariki 13 Nzeri 2018, aha akaba yatangiranye aba producers babiri bayobowe na Iyzo Pro uyu wari umaze kwamamara mu gutunganya indirimbpo z'abahanzi dore ko hari nyinshi yagiye akora zigakundwa mu minsi ishize. usibye uyu ariko kandi bahise batangirana na Niz Beats uyu akaba umusore w'umuhanga ariko mushya mu gutunganya indirimbo z'abahanzi.

NoopjaIyzo Pro niwe producer mukuru muri iyi studio 

Ku ikubitiro iyi studio yatangiye ikorana n'umuhanzi w'Umuholande akaba umuraperi Jermain Bridgewater wamaze kuba umwe mu bahanzi ba Country Records. Uyu Jermain aherutse no gushyira hanze indirimbo nshya yitwa DOUBLE IT, imwe  muzigize Album yise Country Boy ari gutunganyiriza muri Country Records. mu magambo ye Noopja yatangaje ko iyi studio igiye nawe kumufasha kongera kwigaragariza abakunzi ba muzika ye, aha akaba yagize ati"iyi studio yanjye igiye gutuma nongera kwigaragariza abafana banjye kuko guhera ubu ngiye kugaruka mu muziki nka mbere."

NoopjaNoopja na Bruce Melody kuri iyi studio nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND