Mu Rwanda uko impano zigenda zivuka umunsi ku munsi ni nako abahanzi bagenda bahimba udushya twabo bitewe n’ikigenderewe. Umusore winjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda ku mazina ya Alan Blessed we yinjiranye muri muzika indirimbo yasanishije n’umunsi w’abakundana wa St Valentin.
Ubusanzwe yitwa Umuhire Alain Gilbert, akaba ari umufotozi unatunganya amashusho ndetse akanakina ama filime. Nyuma y’iyo myuga itandukanye yongeyeho n’uwo kuririmba aho yahereye ku ndirimbo yise ‘My Valentine’. Ukimara kumva izina ry’iyi ndirimbo uhita wumva ko ijyanye cyane n’umunsi uba ku itariki 14 Gashyantare buri mwaka wahariwe abakundana wa St Valentin.
Alan Blessed yinjyiranye mu muziki indirimbo ijyanye n'umunsi w'abakundana
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yaganiriye na Alan Blessed amubaza impamvu yahisemo kwita indirimbo ye gutyo nawe asubiza ati “Impamvu nayise gutyo, ni uko numvaga ari ryo jambo wabwira umuntu akumvamo ubusobanuro bw'urukundo umukunda, kuko hariho umunsi babyitirira wa Saint Valentin. Ni iya mbere ariko ndi gukora n’indi yitwa Mutima.”
Indirimbo ya mbere ya Alan Blessed yayise 'My Valentine'
Twakomeje tumubaza ubutumwa agenera abakunda ku munsi wabo ndetse unajyanye cyane n’indirimbo ye. Yagize ati: “Ubutumwa nabaha nuko bamenya ko ari umunsi w’abakunda, ndetse bakundane bakunde n’abandi, urugero bafashe abakene...” Mu gihe uyu musore atarabona umufasha kuzamura ibihangano bye, aracyakora umuziki n’ibindi bitandukanye ariko ahamya ko aramutse abonye Manager yakita ku muziki gusa agakora mu buryo bwagutse.
Alan Blessed ukunda cyane umuziki ahamyako abonye Manager yakora umuziki gusa nta kindi
Nk’urubyiruko twashatse kumenye icyo we atekereza ku bakundana bumva ko ku munsi wa Saint Valentin bagomba kwishimana n’abakunzi babo ndetse kugira ngo bagaragarizanye urukundo nyarwo bakaryamana batarashakana. Uyu musore yagaragaje ko adashyigikiye na gato icyo kimenyetso agira ati:
Oya njye simbonako kwereka ko ukunda umuntu ku munsi nk’uwo wabigenewe ari ngombwa kuryamana, ahubwo umuguriye indabo ukamwambika impeta se ya fiancalle, cyangwa ukamusohokana ahantu atarasanzwe azi n’ibindi… ni ko numva uwo munsi wagakwiye kwizihizwa. Mbonereho nabagire inama rero yo kujya tuwukoresha uko uri! Twibuke neza ko umunsi w’abakundana utashyiriweho ubusambanyi.
Kanda Hano Wumve Indirimbo 'My Valentine' ya Alan Blessed
TANGA IGITECYEREZO