RFL
Kigali

Umuhanzi mushya Alan Blessed yatangiriye ku ndirimbo ijyanye n'umunsi w'abakundana wa St Valentin-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/02/2018 13:30
6


Mu Rwanda uko impano zigenda zivuka umunsi ku munsi ni nako abahanzi bagenda bahimba udushya twabo bitewe n’ikigenderewe. Umusore winjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda ku mazina ya Alan Blessed we yinjiranye muri muzika indirimbo yasanishije n’umunsi w’abakundana wa St Valentin.



Ubusanzwe yitwa Umuhire Alain Gilbert, akaba ari umufotozi unatunganya amashusho ndetse akanakina ama filime. Nyuma y’iyo myuga itandukanye yongeyeho n’uwo kuririmba aho yahereye ku ndirimbo yise ‘My Valentine’. Ukimara kumva izina ry’iyi ndirimbo uhita wumva ko ijyanye cyane n’umunsi uba ku itariki 14 Gashyantare buri mwaka wahariwe abakundana wa St Valentin.

Allan

Alan Blessed yinjyiranye mu muziki indirimbo ijyanye n'umunsi w'abakundana

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yaganiriye na Alan Blessed amubaza impamvu yahisemo kwita indirimbo ye gutyo nawe asubiza ati “Impamvu nayise gutyo, ni uko numvaga ari ryo jambo wabwira umuntu akumvamo ubusobanuro bw'urukundo umukunda, kuko hariho umunsi babyitirira wa Saint Valentin. Ni iya mbere ariko ndi gukora n’indi yitwa Mutima.”

Allan

Indirimbo ya mbere ya Alan Blessed yayise 'My Valentine'

Twakomeje tumubaza ubutumwa agenera abakunda ku munsi wabo ndetse unajyanye cyane n’indirimbo ye. Yagize ati: “Ubutumwa nabaha nuko bamenya ko ari umunsi w’abakunda, ndetse bakundane bakunde n’abandi, urugero bafashe abakene...” Mu gihe uyu musore atarabona umufasha kuzamura ibihangano bye, aracyakora umuziki n’ibindi bitandukanye ariko ahamya ko aramutse abonye Manager yakita ku muziki gusa agakora mu buryo bwagutse.

Allan

Alan Blessed ukunda cyane umuziki ahamyako abonye Manager yakora umuziki gusa nta kindi

Nk’urubyiruko twashatse kumenye icyo we atekereza ku bakundana bumva ko ku munsi wa Saint Valentin bagomba kwishimana n’abakunzi babo ndetse kugira ngo bagaragarizanye urukundo nyarwo bakaryamana batarashakana. Uyu musore yagaragaje ko adashyigikiye na gato icyo kimenyetso agira ati:

Oya njye simbonako kwereka ko ukunda umuntu ku munsi nk’uwo wabigenewe ari ngombwa kuryamana, ahubwo umuguriye indabo ukamwambika impeta se ya fiancalle, cyangwa ukamusohokana ahantu atarasanzwe azi n’ibindi… ni ko numva uwo munsi wagakwiye kwizihizwa. Mbonereho nabagire inama rero yo kujya tuwukoresha uko uri! Twibuke neza ko umunsi w’abakundana utashyiriweho ubusambanyi.

 Kanda Hano Wumve Indirimbo 'My Valentine' ya Alan Blessed







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nishimwe thierry 6 years ago
    Alan bressed goods kbx nkurinyuma zana impinduka muri music
  • Dominic xavio6 years ago
    Courage brother #Alan 'never stop Dreaming'
  • Dominic xavio6 years ago
    Courage brother #Alan 'never stop Dreaming'
  • ayingeneye aline6 years ago
    nshuti ntabwo arigitecyerezo ahubwo ndakubwira nti courage tukurinyuma.
  • Christian6 years ago
    man woe komereza aho kbsa numvise ari byiza ntacyo wagaya kbsa courage
  • 6 years ago
    Very good my lovely son





Inyarwanda BACKGROUND