RFL
Kigali

Umuhanzi Musabe Dieudonne yishimiye uburyo yakiriwe mu gitaramo Gospel flava

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:21/10/2014 18:10
0


Mu gitaramo cyiswe Flava Concert cyabereye muri Serena Hotel kuri uyu wa 19/10/2014 , kigahuza abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, Umuhanzi Musabe Dieudonne avuga ko yahatunguriwe bikomeye n’uburyo abitabiriye iki gitaramo bamwakiriye.



Musabe Dieudonne umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu njyana ya Gospel avuga ko mu gitaramo cya Flava Concert yahatunguriwe. Mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda.com , Musabe yadutangarije ko icyamutunguye ari ukugera ku rubyiniro(Stage) agasanga indirimbo ze aheruka gusohora zizwi nabantu benshi ndetse bagafatanya kuziririmba. Yagize ati “ Byarantunguye cyane kugera kuri Stage ngasanga indirimbo Network ndetse na Visa zizwi n’abantu benshi. Abafana banyeretse ko bazizi n’ubwo zitaramara igihe kinini zigiye hanze.

Yakomeje agira ati “Nashimye Imana cyane kandi byampaye ingufu zo gukora cyane kuko nabonye ubutumwa ntanga mbunyujije mu ndirimbo bugera kuri benshi kuruta uko nabikekaga. ”

Musabe

Umuhanzi Musabe Dieudonne

Musabe akaba yanaboneyeho kudutangariza ko yinjiye mu itsinda ryitwa The Cross Movement ribarizwamo abahanzi banyuranye baririmba indirimbo za Urban Gospel(Inyana z’abanyamujyi ariko zivuga ubutumwa bwiza) . Kwinjira muri iri tsinda ngo bikazamufasha gufatanya ibikorwa bya  muzika n’amasomo .

The Cross Movement rikaba ari itsinda ryashinzwe na Dj Spin . Spin akaba ari nawe wafashije abahanzi babarizwa muri iri tsinda mu gitaramo cya Flava Concert. Bamwe mu bahanzi bagize The Cross Movement harimo : Colombus , Serge Iyamuremye, Fred Don , Alfred Gaga, Umuraperi M D,Bright Patrick,Musabe Dieudonne,Ester ,Mimi,Soso,Glory 2Glory , itsinda rya Drama Team ndetse n’abandi batabashije kugaragara muri Serena.

Intego y’iri tsinda nk’uko twabitangarijwe na Musabe ikaba ari ugufasha abahanzi baribarizwamo gutegura ibitaramo byo kwamamaza ubutumwa bw’Imana cyane ku rubyiruko barukangurira kurushaho kwegera no gukunda Imana.

Reba amashusho y'indirimbo VISA ya Musabe

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND