RFL
Kigali

Umuhanzi Mudandi Frank yasubiyemo indirimbo ya Sam Smith “ Too good At Goodbyes”-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/08/2018 8:38
1


Umuhanzi Mudandi Frank ukataje mu bikorwa by’umuziki yamaze gusubiramo indirimbo y’umunyamuziki Sam Smith yitwa “Too good”. Iyi ndirimbo yayisubiyemo mu ndimi ebyiri Icyongereza n’Igifaransa.



Mudandi yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ayisohoye mbere yitegura igitaramo azakora mu Nzeri 2018. Avuga ko iki gitaramo kizamuhuza n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda kandi ko imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure.

Kubijyanye n’abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, avuga ko azabatangaza mu minsi iri imbere. Avuga ko iyi ndirimbo “Too good” isanzwe ari iy’umuhanzi Sam Smith ukomeye wo mu Bwongereza ariko ko yayikunze akayisubiramo.

Ati “ Iyi ndirimbo rero ubusanzwe original ni iya Sam Smith umuhanzi ukomeye wo mu Bwongereza. Gusa, njye nayisubiyemo nyiririmba mu cyongereza ndetse no mu gifaransa.” Frank avuga ko agifite ibikorwa byinshi byo gukora azashyira hanze mu minsi iri imbere.

Related image

Mudandi washyize hanze indirimbo "Too good" avuga ko ari no gutegura igitaramo

UMVA HANO "TOO GOOD' BY MUDANDI FRANK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hakizimana 5 years ago
    ndakwemera knd ndagufana can. ndahsakakuzaboneka muricogitaramo kizabera. he he murakoze. mufwashemubwi re. ok. 0727113639 cg. 0787776226





Inyarwanda BACKGROUND