Mu mpera z'umwaka wa 2017 ni bwo umuhanzi nyarwanda Muchoma yasesekagaraga mu Rwanda aho yari amaze imyaka irenga cumi n'irindwi (17) adaheruka mu Rwanda.
Nizeyimana Didier uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Muchoma yari amaze amezi ane mu Rwanda, aho yari amaze igihe ari gukora ibikorwa bigendanye n'umuziki we kugeza tariki 19 Mutarama 2018 ari nabwo yasubiye ku mugabane wa Amerika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho aba mu mujyi wa Austin muri Leta ya Texas.
Muchoma ageze ku kibuga cy'indege i Kanombe
Muchoma agiye kwinjra mu kibuga cy'indege
Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com mbere yo kurira rutemikirere Muchoma, Muchoma yatangaje ko intego zamuzanye mu Rwanda ko yazigezeho. Yagize ati;
Naje mfite gahunda yo gukora cyane nkakorana indirimbo n'abahanzi bo mu Rwanda ibyo byose nabigezeho, ikindi kandi haba ibitaramo natumiwemo nashimishijwe n'uko nakiriwe neza n'abanyarwanda,yego si umuziki gusa naje nje no gusura umuryango wanjye i Rubavu.
Muchoma akomeza atangariza abakunzi b'ibihangano bye ko agiye gukomeza gukorera umuziki we ku mugabane wa Amerika ari naho akorera akazi ke ka buri munsi ko kuyora imyanda. Bimwe mu bikorwa abakunzi ba Muchoma bamwitegaho nawe yiyemerera ko agiye gukora ni ukujya ashyira hanze indirimbo y'amajwi (Audio) mu cyumweru kimwe mu kindi cyumweru gikurikiyeho agasohora amashusho y'indirimbo ye (Video). Ahamya ko kugeza ubu yamaze no gutegura indirimbo afatanyije n'abahazi yanze gutangaza amazina. Ati:
Hari indirimbo namaze gukorana n'abahanzi ntashaka kuvuga aka kanya, gusa icyo nakwizeza abakunzi b'ibihangano byanjye nzajya mbaha buri cyumweru Audio ikindi cyumweru ni Video.
Twabibutsa ko mu minsi isaga 120 amaze mu Rwanda, Muchoma ntabwo yakoze ibikorwa by'umuziki gusa ahubwo yanaguze inzu ya miliyoni 45 z'amanyarwanda, iyi nzu ikaba iherereye mu karere ka Rubavu nkuko Muchoma yabitangarije Inyarwanda.com.
Dore inzu Muchoma yaguze miliyoni 45 i Rubavu
Umuhanzi Muchoma urangwa no gusabana, mu ijoro rishyira tariki 19 Mutarama 2018 yatumiye inshuti ze asangira nabo, anabashimra uburyo babanye muri aya mezi ane amaze mu rw'imisozi igihumbi.
Mc Tino nawe yari yitabiriye ubutumire bwa Muchoma
Mu mezi asaga ane Muchoma amaze mu Rwanda, yakoze indirimbo eshanu harimo: My love Remix, Ubuhamya, Haraka na Ni Bon. Ikindi nuko amashusho y'indirimbo ye Ni bon aherutse gukora, yadutangarije ko mu gihe cya vuba nayo azaba yageze hanze.
Kuyora imyanda ni ko kazi Muchoma akora muri Amerika, benshi baragasuzugura ariko we avuga ko kamukijije
TANGA IGITECYEREZO