RFL
Kigali

Umuhanzi Muchoma yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ni bon'-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:27/12/2017 17:40
0


Muri izi mpera z'umwaka abahanzi batandukanye bari gukora ibikorwa bitandukanye byo gushimisha abakunzi babo. Bamwe bari gutegura ibitaramo abandi bari kubaha ibihangano bibanezeza mu rwego rwo kurushaho kubanezeza mu minsi mikuru. Muchoma uri kubarizwa mu Rwanda nawe yazaniye abakunzi be indirimbo nshya.



Muchoma muri iyi minsi ari kurushaho gukora cyane. Nyuma y'indirimbo yise 'Ubuhamya' kuri ubu yakoze iyitwa 'Ni Bon' yakoreye muri studio iri kubica bigacika ya Moster Record. Mu kiganiro na Inyarwanda.com Muchoma yatubwiye impamvu yakoreye muri iyi studio. Yagize ati:"Nta muntu utabizi ko Moster Record iri gukora neza muri iyi minsi kandi mba nshaka ko abakunzi banjye bumva ibintu bimeze neza kandi bifite sound nziza."

Muchoma akoze ibi mu rwego rwo kwifuriza abakunzi be Noheli Nziza n'umwaka mushya muhire kuko ari n'indirimbo ibyinitse yo muri Club nk'uko Muchoma abyivugira.

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Muchoma 'Ni Bon'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND